Ruhango: Ntibagikinga inzu babonye abaje gutera umuti urwanya malariya

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Ruhango bavuga ko bashima ko abahatuye bamaze kumva neza akamaro ko gutererwa umuti wa malariya bitandukanye na mbere babonaga Umujyanama w’ubuzima aje gutera umuti bagakinga inzu zabo.

Nyiraminani Floride ni umwe mu Bajyanama b’ubuzima mu Karere ka Ruhango, avuga ko imyumvire y’abatuye ako Karere ku kijyanye no kurwanya malariya yahindutse kuko ntibagikinga inzu zabo babonye abaje gutera umuti urwanya malariya nkuko mbere babikoraga.

Ati: “Mbere twajyaga gutera umuti wica imibu itera malariya, batubona bagahita bakinga inzu, wahagera bakakubwira ko atariho iwabo abahatuye badahari. Gusa kuri ubu ndashima ko iyo myumvire yahindutse nyuma y’uko abayobozi bagiye babaganiriza mu bihe bitandukanye ko kurwanya malariya ari inshingano zabo kurusha  kuba iz’abayobozi gusa.”

Abaturage basobanukiwe ibyiza byo kuryama mu nzitiramubu

Mugenzi we na we uri mu bajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Mwendo, avuga ko usibye kubona abaje gutera umuti bagakinga mbere no kuryama mu nzitiramibu kuri bamwe batabikozwaga, ahubwo bazubakishaga inzu z’inkoko.

Ati: “Wowe uravuga gukinga batubonye turi kumwe n’abaje gutera umuti wica imibu itera malariya, ibyo byari byoroshye kuko iyo wajyaga kureba niba inzitiramibu bazikoresha bakubwiraga ko bagize amahirwe babona inzu z’inkoko.

Gusa kuri ubu iyo myumvire yarahindutse kuko iyo babonye abaje gutera umuti babakira neza ndetse natwe twabateguza gutunganya inzu kugira ngo batererwe umuti bakabikora mbese imyumvire yarahindutse ku buryo n’inzitiramibu basigaye bazikoresha icyo zagenewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine  avuga ko imyumvire koko y’abatuye ako Karere mu kurwanya malariya yahindutse, ahanini bishingiye ku kuba karamanutse kava mu Turere turwaza malaariya cyane.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

Ati: “Ni byo abatuye Akarere kacu imyumvire yarahindutse mu kurwanya malariya, kuko nk’ubu mu myaka ya za 2019-2020, Akarere kacu kari mu Turere dutatu twa mbere twari turwaje malariya cyane, ariko kuri ubu turi mu Turere tune twa mbere tutarwaje malariya. Urumva rero ko imyumvire y’abatuye akarere kacu ka Ruhango yahindutse.”

Akomeza avuga ko kugira ngo malariya irwanywe neza, abantu ba mbere bo kubigira ibyabo ari abaturage, bihatira kuryama mu nzitiramibu ziteye umuti, gukuraho ibinogo birekamo ibiziba cyangwa ibihuru muri make hose imibu itera malariya ishobora kororokera biyoroheye.

Imibare igaragara mu gatabo ka sobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025, igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023-2024, mu rwego rwo kurwanya malariya hatewe imiti yica imibu mu ngo 1 218 800 zo mu Turere twa Nyagatare, Kirehe, Ngoma, Nyanza, Gisagara, Kayonza, Kamonyi, Ruhango, Rwamagana na Bugesera.

Gutera umuti wica imibu itera malariya mu nzu no kurara mu nzitiramubu abaturage bamaze kubisobanukirwa
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE