Ruhango: Kubera igishanga kidakoze mu gihe cy’imvura bagwa mu gihombo

Abakorera ubuhinzi bw’ibihingwa birimo umuceri, imboga n’ibigori mu gishanga cya Kanyegenyege gihuriweho n’Uturere twa Ruhango na Nyanza, barasaba ubuyobozi kukibatunganyiriza, kuko iyo imvura iguye ari nyinshi itwara imyaka yose bahinze bagasigara mu gihombo.
Iki gishaka kivugwa n’abahinzi bagihingamo, kiri hagati y’Umurenge wa Kinazi ku ruhande rw’Akarere ka Ruhango n’Umurenge wa Busoro ku ruhande rw’Akarere ka Nyanza.
Itangishaka Francois umuhinzi ukorera ubuhinzi muri icyo gishanga cya Kanyegenyege, ukomoka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, avuga ko hakorwa ubuvugizi icyo gishanga kigatunganywa ntibakomeze kugwa mu bihombo.
Ati: “Turifuza ko ubuyobozi bw’Akarere kacu budukorera ubuvugizi iki gishanga duhingamo kigatunganywa, kuko nk’ubu kubera ko kidatunganyijwe, mu mvura y’itumba nahombye imyaka iri kuri are 56, birangira mpo mbye n’igishoro nashoye mu guhinga kirenga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000frw) nyuma y’uko yari itwawe n’imvura.”
Kayirangwa Adeliphine we akomoka mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro avuga ko kuba igishanga cya Kanyegenyege kidatunganyijwe, isuri ihora ibatwarira imyaka, ubundi ikuzuzamo ibitaka, ku buryo avuga ko hakenewe ubuvugizi bwo kugikora ku buryo burambye.
Ati: “Urebye uburyo igishanga cyacu mu gihe cy’imvura cyuzuramo amazi, ubundi agatwara imyaka yacu, dukeneye ko hakorwa ubuvugizi kigakorwa mu buryo burambye, kuko nanjye umwaka ushize isuri yatwaye ibigori nari narahinze byari kuri ari 27, ku buryo ntacyo nabashije gusarura ahubwo natahanye igihombo kigera ku mafaranga y’u Rwanda ku 65 000 nari nashoye mu buhinzi.”
Rusiribana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu avuga ko harimo gukorwa inyigo y’isoko ryo kugitunganya rikazatangwa umwaka utaha 20225.
Ati: “Ni byo koko igishanga cya Kanyegenyege ntabwo gikoze, kandi koko ibyo abahinzi bavuga ko bibatura mu gihombo, ntibabeshye. Gusa nanone turabizeza ko ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubuhinzi hari gukorwa inyigo, ndetse isoko ryo kugitunganya, rikazatangwa umwaka utaha wa 2025”.
Iki gishanga abagihingamo bavuga ko kuba kidatunganyijwe, bibagiraho ingaruka zo kugwa mu bihombo cyane cyane mu gihe cy’imvura isuri itwara imyaka yabo, cyikaba gihingwamo ibihingwa bisimburanwamo, by’umuceri n’ibigori ndetse mu gihembwe cya gatatu cy’ihingwa gikunze kubaho mu mpeshyi, hagahingwamo imbogo zirimo amashu na karoti.

