Ruhango: Ivuriro rya Kabirizi ryafunze imiryango kubona serivisi z’ubuzima ni ingorabahizi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abivurizaga ku ivuriro ry’ingoboka rya Kabirizi riherereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko kuba iri vuriro ry’ingoboka ryarafunze imiryango, biri gutuma bamanuka imisozi bagaterera indi bajya gushaka serivisi ku bindi bigo bakora ingendo ndende.

Abo baturage bavuga ko bagana ku kigo nderabuzima cya Gasagara no ku bitaro bya Nyabikenke, bakavuga ko bakora urugendo rurerure rutoroshye cyane ku muntu urwaye kuko rutajya munsi y’amasaha abiri n’amaguru.

Sekanabo Bernard avuga ko nyuma y’uko ivuriro rifunze imiryango nta baganga bakiza kuhatangira serivisi, gutega bajya kwivuriza ahandi bibahenda.

Ati: “Mu by’ukuri kuva iri vuriro ryacu ryafunga imiryango, twasubiye mu bwigunge bwo kutabona serivisi z’ubuvuzi hafi, nk’uko nko mu rugo iwacu twarwaje umwana bidusaba gutega moto y’amafaranga y’u Rwanda 7 000 kugenda no kugaruka kugira ngo tumugeze ku bitaro bya Nyabikenke, nyamara mbere aha hari abaganga byaratworoheraga kwivuza no kuvuza abana.”

Mukangwije Devota na we avuga ko kuba ivuriro ry’ingoboka rya Kabirizi ridakora, bibagora kubona serivisi z’ubuvuzi kuko bibasaba kumanuka imisozi bajya i Nyabikenke ku bitaro cyangwa i Gasagara ku kigo nderabuzima.

Ati: “Ubuyobozi bukwiye kudufasha ivuriro ryacu rikongera rigakora, kuko kumanuka iyi misozi ya Ndiza tujya ku bitaro bya Nyabikenke cyangwa ku kigo nderabuzima cya Gasagara biratugora, kuko utifite bimusaba kugenda n’amaguru amasaha abiri agiye kwivuza.”

Munezero Jeanne we avuga ko ivuriro rya Kabirizi, ryabahaga serivisi z’ubuvuzi zimeze kimwe n’izo bajya gushaka ku kigo nderabuzima cya Gasagara, ku buryo ubuyobozi bukwiye gushaka abaganga bahakorera.

Ati: “Kabirizi yaradufashaga kuko ntabwo twaburaga serivise z’ubuvuzi, kandi nuwabaga yarembye imbangukira gutabara yazaga ku mutwara, muri make ivuriro ryacu nta servise tutarisangagaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,  Kayitare Jacqueline avuga ko ari ikibazo kiri mu gihugu hose gituruka ku baganga bake baba bari ku bigo nderabuzima ariko ko amakuru Akarere gafite Minisiteri y’Ubuzima iri kugishakira umuti.

Ati: “Ikibazo cy’ivuriro ry’ingoboka rya Kabirizi mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Rongi idakora; ni ikibazo rusange cy’abaganga bake bari mu bigo nderabuzima kandi Ministeri y’Ubuzima irimo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo”.

Akomeza avuga ko Akarere nako katicaye kuko iri vuriro ry’ingoboka rya Kabirizi, mu gihe hataraboneka, abaganga bajya kurikoreraho, baba bakoresha ivuriro ry’ingoboka ryo ku Muvumba.

Ati: “Mu gihe tutarabasha kubona abaganga bajya kuhakorera, baba bifashisha ivuriro rya Muvumba iri mu Kagali ka Muvumba.”

Ikibazo cy’amavuriro y’ingoboka adakora ni ikibazousanga giterwa no kuba abaganga usanga ari bake ku bigo nderabuzima ku buryo kwigabanya ngo bajye no gutanga zerivisi kuri ayo mavuriro bitaborohera, ahandi ba Rwiyemezamirimo bayakoreramo bidateye kabiri bakayasiga.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE