Ruhango: Igihingwa cy’imyumbati cyabahinduriye ubuzima

Bamwe mu bahinzi b’igihingwa cy’imyumbati, bavuga ko cyabahinduriye ubuzima ku buryo ubu basigaye babasha kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri, nyamara mbere byarabagoraga.
Bizimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Ruhango, avuga ko guhinga imyumbati byamufashije guhindura ubuzima bw’umuryango we kugeza no ku mafaranga y’ishuri yishyurira abana.
Ati: “Njyewe mbere mpinga ibihingwa bitandukanye ntaratangira guhinga imyumbati nk’igihingwa kimwe natoranyije, sinabashaga kubona amafaranga yo kwishyurira abanyeshuri, ariko ubu ndayabona nkishyurira abana batatu mfite biga mu mashuri yisumbuye, ndetse kubera iki gihingwa nkaba naraguze Inka umwaka ushize y’amafaranga y’u Rwanda 450 000 ndetse ubu ikaba yarabyaye, abana banywa abata kubera guhinga imyumbati.”
Mukamutari Vestine umuhinzi w’imyumbati ukomoka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, nawe avuga ko ubuhinzi bw’imyumbati bwamufashije kubaka icumbi ryo kubamo we n’umuryango we avuye mu nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro.
Ati: “Rero igihingwa cy’imyumbati cyamvanye kure kuko usibye kumfasha kwihaza mu biribwa jye n’abana banjye umugabo yansigiye, iki gihingwa cyamfashije kubaka inzu ku muhanda y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’igikoni ku buryo navuye mu nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro nararagamo n’abana batatu umugabo yansigiye (umupfakazi) rimwe na rimwe twanatekagamo mu gihe cy’imvura”.
Mukamutari akomeza avuga ko kugira ngo abashe guhinga imyumbati ibashe kuzamura imibereho ye, byaturutse ku nama yagiriwe n’Abajyanama b’ubuhinzi bakamwigisha guhinga igihingwa kimwe.
Agira ati: “Kugira ngo mbashe gutezwa imbere n’iki gihingwa, byaturutse ku bajyanama b’ubuhinzi baje kunganiriza bakanyigisha guhinga igihingwa kimwe na cyane ko isambu ya hegitari imwe na are 27 ubusanzwe nari nyifite ari isambu nasigiwe n’umugabo wanjye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ubwo hategurwaga igikorwa cy’Igenamigambi rihuriweho n’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, yasabye abashinzwe ubuhinzi ko imihigo y’uyu mwaka mu buhinzi igomba gukorerwa hamwe hagamijwe kugira ngo ako Karere kabe igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “Ndasaba abakozi bashinzwe ubuhinzi n’abakozi b’Imirenge gukora imishinga igaragara kandi ifatika, kuko turashaka ko Ruhango iba igicumbi cy’ ubuhinzi ku buryo wayiratira n’Abanyamahanga bakaza kuhakorera urugendoshuri.”
Akomeza atanga ingero z’uko Akarere ka Ruhango kakabaye igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi, nk’aho avuga agira ati: “Nibura nka Ha 3 zikaba ari imbuto zimeze neza, ha 5 zikurikiyeho zikaba insina nziza kandi ibitoki bikora hasi, ubundi igihe cy’imvura ukabona ku misozi igihingwa gitoshye ku buryo wakiratira abaje gusura Akarere”.
Habarurema yasabye kandi ko hashyirwaho uburyo buhuza ibikorwa buhoraho mu Karere, ku buryo ibikorwa byose n’imishinga iri gukorwa ku buhinzi bikurikiranwa buri munsi hagamije gufasha abaturage kubona ibiribwa bihagije ndetse nakikura mu bukene.
IRADUHAYE Alphonse Moise says:
Nyakanga 20, 2024 at 3:10 pmImyumbati mu Karere ka Ruhango ni gihigwa cyihera ariko cyateje imbere abahinzi bagihinga kinyamwuga,Muzaze mwihere ijisho ibikorwa birivugira muri Ruhango Ikeye ishyira umuturage ku isonga.