Ruhango: Ibagiro ‘ry’Akabenzi’ bubakiwe n’umushinga PRISM ryazamuye ubuziranenge

Aborozi b’ingurube kimwe n’abazicuruza bagana ibagiro ry’ingurube rito rya kijyambere rya Byimana ryubatse mu Kagari ka Kirengeli, mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bavuga ko ryabafashije kubona inyama z’akabenzi’ zujuje ubuziranenge bitandukanye n’igihe babagiraga ku makoma.
Umwe mu bacuruza inyama wo mu Mudugudu wa Buriza, Akagali ka Mbare, mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga witwa Ntakirutimana Hildebrand yavuze ko kuba barubakiwe ibagiro bituma bajyana inyama z’ingurube zizewe ubuziranenge bwazo.
Yagize ati: Gutwara inyama zipimye ubundi mbere habagaho indwara ya ruje yabaga imeze nk’amahindu zigafata mu nyama, ibyo abaturage icyo babonaga ni inyama, ariko kuri ubu kuba zipimye ntabwo bakigira ibibazo. Itandukaniro ry’inyama twabagiraga ku makoma n’iza hano ku ibagiro ni uko inyama zipimye zizewe, nta kibazo zateza nk’inzoka kuko ziba zapimwe mu buryo bwizewe, busobanutse.”
Yongeyeho ko kuba ibagiro rihari bakarigana bimuha umutekano mu bucuruzi bwabo kuko aba akora ubucuruzi bw’inyama zujuje ubuziranenge.
Ati: “Ku mucuruzi nk’iyo umuyobozi akugezeho mu igenzura ugahita umwereka kashe iteyeho n’igipapuro veterineri yagusinyiyeho nta kindi kibazo mugirana. Iyo ushatse urangura inyama cyangwa se ukazana ingurube ukabagisha noneho bakagutereraho kashe ukagenda ugacuruza.”
Gatare wari waje kubagisha ingurube we avuga ko ibagiro ryabafashije kunguka kurusha kugurisha itungo abantu batigira.

Yagize ati: “Iri bagiro twubakiwe na PRISM ryaradutabaye kuko ntitukigurisha ingurube twumvikana, byitwa gutigira, ahubwo ubu uzana itungo ryawe hano bakaguha amafaranga ahuye n’ibilo rifite.”
Yakomeje avuga kandi ko ubuziranenge bw’inyama buba bwizewe kuko zipimwa bitandukanye na kera bakibagira ku makoma.
Umwe mu bakora mu ibagiro, yavuze ko byamukijije ubushomeri kandi bigatuma yiteza imbere kuko amafaranga ahembwa amufasha kwikenura.
Yagize ati: “Wasangaga iyo ntabonye ikiraka cy’ubuyedi nirirwa nicaye aho nta kazi mfite, ariko aho mboneye akazi hano ku ibagiro byampinduriye ubuzima, ndikenura kandi natangiye no kugura amatungo magufi norora mu rugo harimo inkoko 5 n’ingurube 2, kandi no kuba mpembwa bituma nizigamira, ku buryo mu gihe kiri imbere nshobora kuzaguzamo amafaranga, nkagura imishinga yo kwiteza imbere.”
Ku bijyanye n’ubuziranenge, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), cyahuguye abavuzi b’amatungo bafasha mu gupima amatungo hakagurishwa inyama zujuje ubuziranenge.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ibagiro rito rya kijyambere ry’ingurube rya Byimana akaba ari n’umuvuzi w’amatungo wahuguwe na RICA, Niyonsaba Eric yasobanuye icyo iryo vuriro rimariye aborozi ndetse n’abacuruzi.

Ati: “Iri bagiro rifasha abantu gukoresha inyama zujuje ubuziranenge kandi bikanungura aborozi kuko bazana amatungo yabo (ingurube) hano tukayababagira, bagatwara inyama zapimwe ndetse umucuruzi ushaka kugura inyama azibona zujuje ubuziranenge ikilo akigura amafaranga y’u Rwanda 3 500 bitandukanye n’igihe zabagirwaga ku makoma kuko zajyagaho mikorobe.”
Niyonsaba avuga ko ingurube zitegurwa kubagwa, aborozi bazizana ku ibagiro zikihagera akazireba, akazifata ibipimo by’umuriro, uko umutima utera zikaharara aho zihabwa amazi gusa, ku buryo iyo bukeye ziba zaruhutse bikagira uruhare mu buziranenge bw’inyama rikanakorerwa isuzuma ry’ibanze, inyama zikanakoreshwa zimaze amasaha 24.
Yagize ati: “Ingurube ije kubagwa, irategurwa kandi igapimwa ku buryo inyama zisohoka hano ziba zujuje ubuziranenge.Itungom ririr bubagwe rirara hano rigafatwa ibipimo by’ibanze bwacya rigiye kubagwa nabwo bigafasha mu kuripima. Duhera ku nyama zo mu nda hagakurikiraho iz’umubiri harebwa niba nta burwayi zifite.”
Yakomeje asobanura ko uje kubagisha yishyura amafaranga 2 000 y’iyo serivisi kandi uje kugura izo gucuruza azihabwa akanahabwa icyemezo cyerekana ko zaguriwe aho ku ibagiro, zizewe ubuziranenge, zapimwe.
Ni ibagiro rito rifite ubushobozi bwo kubaga ingurube 50 ku munsi, ariko kugeza ubu riri ku mpuzandengo y’ingurube 20 ku munsi ku buryo mu kwezi ribaga nka 500.
Ibagiro rito rya kijyambere ry’ingurube rya Byimana ryubatswe n’umushinga PRISM mu 2023 uryegurira Akarere nako kariha rwiyemezamirimo. Rifite abakozi 12 barimo 6 babaga ndetse rinafite aho ricururiza inyama (Bousherie).
Umuyobozi w’umushinga PRISM, Nshokeyinka Joseph yavuze ko uwo mushinga ugamije kugabanya ubukene mu miryango itishoboye binyuze mu kuyoroza amatungo magufi.

Yagize ati: “Intego y’umushinga ni ugufasha imiryango yo mu cyaro itishoboye kwivana mu bukene igera ku 2 355 binyuze mu kuyoroza amatungo magufi. Uzamara imyaka 5, watangiye muri Werurwe 2021 uzasoza ku ya 30 Nzeri 2026.
Uyu mushinga unubaka ibikorwa remezo nk’amabagiro, amasoko bituma babona aho umusaruro ukomoka ku matungo yabo ugana ukabagirira akamaro.
Habamo kubumbira abo borozi mu matsinda bagahabwa inyigisho zo guhindura imyumvire babifashijwemo na HEIFER bakanigishwa ku bworozi bagiye guhabwa. Hari abafashamyumvire bageze ku 150, ndetse hamaze gushyirwaho amatsinda 1170 kuri ubu bigeze kuri 98%.
Mu Ntara y’Amajyepfo, umushinga PRISM ukorera mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruhango.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ukorera mu Turere twose ari two Burera, Gakenke, Gicumbi,Musanze na Rulindo.
Mu Ntara y’Iburengerazuba ukorera mu Turere twa Nyamasheke, Karongi Rutsiro, Nyabihu na Ngororero
Ibagiro ry’ingurube rya Kirengeli ryubatswe UPRISM wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu giteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB).


