Ruhango: Bagowe no kwivuza amenyo aho bagenda amasaha 3 n’amaguru

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango babangamiwe n’ingendo zisaga amasaha atatu bajya gusahaka serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo bajya gusaba ku Bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga ndetse n’Ibitaro bya Gitwe muri Ruhango.
Bifuza ko izo serivisi zabegerezwa ku bigo nderabuzima bya Mwendo na Gishweru bibegereye bagakizwa imvune baterwa n’ingendo bakora bajya gushaka izo serivisi kure.
Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya, bavuga ko bakora ingendo ndende gusaba serivisi zo kuvurwa amenyo, amatwi n’amaso ku Bitaro bya Gitwe bireberera ibigo nderabuzima bikorerwa muri uyu Murenge.
Kayitare Antoine avuga ko aherutse kurwara iryinyo rimuraza nabi ariko kugira ngo agere i Gitwe yakoresheje amasaha atatu, ku buryo yifuza ko izi serivise bazishyira ku bigo nderabuzima byabo bibegereye.
Ati: “Narwaye iryinyo rindaza ijoro ariko nari maranye amasaha agera kuri atatu rindira mu nzira njya i Gitwe kuryikuza, ku buryo bibaye byiza batwegereza abaganga bavura amenyo amatwi n’amaso ku Kigo Nderabuzima cyacu cya Mwendo, kuko kugenda urwaye biratugora pe.”
Murekeyisoni Anathalie na we utuye mu Murenge wa Mwendo, avuga ko yigeze kurwara iryinyo ariko kugira ngo agere i Kabgayi byamusabye kugenda yicara munzira kubera uburibwe.
Yavuze ko iyo haza kuba umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru kimwegereye nta kibazo yari kugira.
Ati: “Ubu rero jyewe icyo nifuza nibura ibindi babireke baduhe muganga utuvura amenyo hafi iwacu ku kigonderabuzima cya Gishweru, kuko sinakwibagirwa amasaha ane nagenze ngenda nicara kubera iryinyo ryandyaga ngiye kurikuza i Kabgayi.”
Harerimana Anaclet we avuga ko yagiye kwivuza kubera urugendo rurerure yakoze bimusaba gucumbika ngo azinduke ku munsi ukurikiraho mu ba mbere.
Yagize ati: “Nagiye kwivuza mu gutwi nkora amasaha atatu kugira ngo ngere i Gitwe, noneho ngezeyo kubera abantu benshi ndara ntavuwe birangira ngiye gucumbika ngo noneho nzafate umwanya wa hafi. Rero dukeneye abaganga pe bavura amenyo amaso hamwe no mu matwi kuko ingendo dukora tujya kubyivuza ni ndende.”
Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango, ushinzwe imibereho myiza, avuga ko iki kibazo bakimenye kandi cyumvikana ku buryo batangiye kugikorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo habe haboneka abaganga bo gutanga ziriya serivise z’ubuzima zifuzwa n’aba batuye mu Murenge wa Mwendo.
Ati: “Ikibazo cya serivisi z’ubuvuzi abatuye mu Murenge wa Mwendo batabasha kubona, twarakimenye, ndese natwe tubona ko bakora urugendo rurerure bajya kuzishaka ku Bitaro bya Gitwe.
Rero ubu turi gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima ngo haboneke abaganga boherezwa ku bigo nderabuzima bivurizaho, kandi twizeye ko igisubizo kizaboneka dukurikije amakuru twatanze y’aba baturage ku kijyanye na zimwe muri serivisi z’ubuvuzi babona bakoze ingendo ndende.”
Urugendo rwo kuva mu Murenge wa Mwendo ugana ku Bitaro bya Gitwe rungana n’Ibilometero biri hagati ya 18 na 20 uvuye ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo.
Ni mu gihe iyo uvuye ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru na cyo kiri muri uyu Murenge wa Mwendo, ujya ku bitaro bya Gitwe hari intera ingana n’ibilometero biri hagati 24 na 28 aho umuturage ugiye kwivuza akoresha nibura amasaha 3 kugera kuri 4 mu gihe yagiye n’amaguru.