Ruhango: Amazi barimo kwegerezwa azakemura ikibazo cy’inzoka zo mu nda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Akarere ka Ruhango kagira igice cy’Amayaga, aho amazi ari ingume, hatangiye kugezwa ibigega ngo abaturage bagezweho amazi meza, bakaba bayitezeho ko azakemura ikibazo cy’inzoka zo mu nda barwaraga bitewe no kuvoma mu bishanga.

Nzamurambaho Frederic utuye mu Mudugudu wa Kaburanjwiri, Akagari ka Kibero, mu Murenge wa Ntongwe yatangarije Imvaho Nshya ko bavomaga igishanga, ariko ko kuva barimo kwegerezwa amazi meza bagiye guca ukubiri n’inzoka zo mu nda.

Yagize ati: “Mbere twavomaga igishanga hepfo aha, ubusanzwe twayatekeshaga ndetse tukanayanywa, tuyavomye igihe kirekire cyane nta mazi twagiraga n’ayari yaje amanuka aducaho yigendera, ariko tukagira ikibazo. Yaduteraga inzoka ntabwo twayatekaga. Iki kigega cy’amazi ubuyobozi bwatwegereje kigiye gutuma tunywa amazi meza, inzoka zikagabanyuka noneho tukabaho neza”. 

Yongeyeho ko aho robine iri ubu kugerayo ari nk’iminota 40, ariko ko nanone icyo kigega cyubatswe hari icyo kigiye guhinduraho, kuko azaba ari meza ntabwo azaba ari mabi nka ya yandi yo mu gishanga, yo azaba ari meza. Ubu aho robine yubatswe iratwitaruye ariko twumva ariho twazavoma mu gihe hano yaba itarahashyirwa.

Nzamurambaho Frederic yemeza ko ubwo hubatswe ikigega cy’amazi kibegereye bazaca ukubiri no kuvoma mu bishanga (Foto Nyiraneza J.)

Mukankusi Florance we yatangarije Imvaho Nshya ko banywa ibishanga akaba ari nayo batekesha kuko amazi atarabageraho, ariko afite icyizere ko ikigega kirimo kubakwa hafi yabo nikirangira bazabona amazi meza.

Ati: “Kubera ko amazi ataratugeraho n’ubundi dukoresha ayo mu bishanga. Ubu barayatwegereza nta kibazo. Iki kigega bacyubatse bavuga ko amazi bagiye kuyaduha, turabona kigiye kuzura twifuza ko natwe amazi yatugeraho naho ubundi twabaga dufite ingaruka zo kurwara inzoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko kwegereza abaturage amazi ari igikorwa cyatangiye kandi kigikomeza, ku buryo koko ikibazo cyo gukoresha amazi mabi kigenda gikemuka.

Yagize ati: “Ni byo koko tugiye kureba uko twabafasha, ibi bikorwa remezo bavuga ko bitabashije kubageraho turebe icyabiteye kugira ngo yaba amazi ndetse n’amashanyarazi bayahabwe kuko muri gahunda Perezida wa Repubulika, yemereye abaturage amazi n’umuriro, biri ku isonga y’ibigomba guhabwa abaturage, bityo umuturage ukora urugendo rw’iminota 40 agiye gushaka amazi uwo azaba yarirengagijwe kuko nibura ntugomba kurenza iminota 10 cyangwa 15 ukijya gushaka amazi”.

Ubuyobozi bw’Akarere bushimangira ko bushyize imbaraga mu gukemura ibibazo bitandukanye, harimo kwegereza amazi meza abaturage, ku buryo bwifuza kuzamura impuzandengo y’abafite amazi bakava kuri 52% bagezeho mu ngengo y’imari 2021/2022, umubare w’abafite amazi meza ukazamuka.

Mukankusi Florance yatangarije itangazamakuru ko bafite icyizere cyo kugerwaho n’amazi meza (Foto Nyiraneza J.)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE