Ruhango: Abazahagararira abagore basabwa gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu muryango

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda hari kuba igikorwa cy’amatora y’ibyiciro byihariye harimo n’icyiciro cy’Abadepite bazahagararira abagore mu Nteko Inshinga Amategeko.

Bamwe mu bagize inteko itora y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ruhango, ari nayo itora abo badepite bagize 30% by’ abagore, bavuga ko abo baje gutora icyo babifuzaho ari ukugenda mu Nteko Ishinga Amategeko, bakita ku kibazo cy’amakimbirane yo mu muryango, ku buryo kitabwaho kuko usanga ari cyo gituma bamwe mu bana bava mu mashuri bakayoboka inzira y’ubuzima bwo mu muhanda.

Mukamusonera Helene ni umwe mu bagize Komite y’Inama y’iIgihugu y’Abagore mu arere ka Ruhango, avuga ko ku bwe ibyo atumye abazamuhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, ikiza ku isonga ari ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango.

Ati:  Jyewe icyo niteze ku bo naje gutora, ni ukwita ku kibazo cy’amakimbirane yo mu muryango, ntihabeho abana bafite agahinda cyangwa bava mu mashuri kubera amakimbirane yo mu miryango, muri make niteze ko abo naje gutora bazita kuri icyo kibazo.”

Mukamusonera, akomeza avuga ko usibye ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango, abo yaje gutora ngo bazamuhagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, abitezeho gukora ubuvugizi ku kibazo cy’abana bata amashuri kigashakirwa umuti urambye.

Ati: “Usibye ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango, Abadepite naje gutora ngo bazampagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, nifuza ko bazakorera ubuvugizi ikibazo cy’abana bata amashuri, kugira ngo gishakirwe umuti urambye, mbese muri make imibare y’abana bata amashuri igere kuri zeru, abana bose babashe kwiga mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwejo hazaza rushoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney avuga ko gutora ibyiciro byihariye n’ubwo bikorwa mu buryo Abanyarwanda bose badatora, n’ubundi birangira abatowe batumwe kwita ku mibereho y’abaturage. 

Ati: Nubwo gutora 30% by’Abadepite bahagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bikorwa n’Inama y’Igihugu y’Abagore hamwe n’Inama Njyanama kuva ku Kagali kugera ku karere, n’ubundi batumwa ku kwita ku muryango n’imibereho myiza y’abaturage, ku buryo n’ubu twiteguye ko nyuma yo kubatora bazagaruka kureba uko abaturage babayeho.”

Ejo hashize hakozwe amatora akomatanyije yo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bava mu mashyaka ndetse n’abigenga. Kuri iyi nshuro amatora yakozwe ni ay’iby’iciro byihariye harimo gutora Abadepite 24 bahagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, icyiciro cyo gutora Umudepite uhagarariye abafite ubumuga n’Abadepite babiri hagarariye urubyiruko.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Icyimpaye Jeannette says:
Nyakanga 16, 2024 at 4:31 pm

Ningombwa kuko twatoye neza kd twahisemo neza igihugu cyacu kiyobowe neza nibindi bizagenda neza.Ruhango ikeye tubari inyuma

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE