Ruhango: Abaturage bifuza ko amavuriro y’ingoboka yegurirwa abikorera

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abatuye mu Mirenge ya Mwendo na Kinihira bivuriza ku mavuriro y’ingoboka ya Gishweru na Mutara  bifuza ko ayo mavuriro y’ingoboka yahabwa abikorera akareka gucungwa n’ikigo nderabuzima cya Mwendo, kuko hari igihe abaganga bataza kuri ayo mavuriro y’ingoboka, bikarangira ushatse serivisi y’ubuvuzi atayibonye.

Uwajeneza Renata umwe mu babyeyi bo mu Kagali ka Gishweru, avuga ko ivuriro ryabo ry’ingoboka rikwiye guhabwa rwiyemezamirimo kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuvuzi uko bikwiye kandi buri munsi.

Ati: “Icyiza ni uko iri  vuriro ry’ingoboka rikwiye guhabwa rwiyemezamirimo kugira ngo tubashe kubona abaganga buri gihe, kuko usanga rimwe na rimwe ikigo nderabuzima cya Mwendo cyitohereza umuganga, bikarangira tutabonye utuvura nyamara hari rwiyemezamirimo uhakorera ntabwo twabura umuganga”.

Muhimpundu Christine nawe avuga ko ikibazo cyo kutabona abaganga ku ivuriro ry’ingoboka, iwabo i Mutara kirahari kuko na bo hari igihe batabona umuganga wavuye ku kigo nderabuzima ku buryo nawe yifuza ko amavuriro yabo y’ingoboka yahabwa abikorera.

Ati: “Ni byo rwose poste de sante y’iwacu natwe ifite ikibazo cyo kutabonekaho umuganga buri munsi ivuye ku kigo nderabuzima, nyamara biramutse ari rwiyemezamirimo urikoresha nta kibazo twagira twazajya tubona umuganga utuvura buri munsi.”

Yongeyeho ati: “Twe icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwadufasha, aya mavuriro yacu agahabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi, kuko kubura umuganga hafi bikarangira tugiye kwivuriza indwara yoroheje ku kigo nderabuzima biratugora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage Mukangenzi Alphonsine, avuga ko gahunda yo kwegurira abikorera amavuriro y’ingoboka iriho.

Mukangenzi ati: “Icyo aba baturage basaba cyo kwegurira abikorera amavuriro y’ingoboka, turi kugikoraho kuko hari n’abo twatangiye kuvugana, ndizera ko mu minsi iri imbere hazaba habonetse ba rwiyemezamirimo bazikoreraho.”

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE