Ruhango: Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bafite intego yo gutsinda

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu banyeshuri 8 712 batangiye ibizamini bya Leta mu Karere ka Ruhango, bavuga ko biteguye gutsinda. Ibi aba banyeshuri bakaba babitangarije mu kiganiro kigufi bagiranye n’Imvaho Nshya mbere y’uko binjira mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Masengesho Hope ni umwe muri abo banyeshuri bitabiriye gukora ibizamini bya Leta, avuga ko yabonye igihe cyo gutegura neza amasomo agomba kubazwa mu kizamini cya Leta ku buryo afite intego yo gutsinda, ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Ati: Mubyukuri nabonye umwanya uhagije wo gutegura ikizamini ngiye gukora, ku buryo intego mfite ari iyo gutsinda neza ibizamini, nkabasha kuzajya mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mfite amanota meza, kandi ndabihamya ko nzabigeraho na cyane ko niteguye gukurikiza neza inama nagiriwe n’abarimu banjye.”

Iradukunda Fabrice nawe akaba ari umunyeshuri waganiriye n’Imvaho Nshya atarinjira mu kizamini cya Leta, avuga ko intego ajyanye mu kizamini ari ugutsinda neza, akabona amanota yo kuziga muri kaminuza.

Ati: “Nditeguye kandi nzi ko intego yanjye njyanye mu bizamini bya Leta ngiye gukora ari iyo kubitsinda nk’umuntu usoje amashuri makuru nkabasha kuzabona amanota meza azamfasha kujya kwiga muri kaminuza, kandi nzi ko niteguye neza ku buryo intego yanjye nzayigeraho neza uko bikwiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta nawe yongeye kwibutsa abanyeshuri gukora neza ibizamini, bitonze kugira ngo babashe kuzatsinda neza.

Yagize ati:” Ndizera neza ko mwiteguye neza ibi bizamini, hanyuma rero icyo nabifuriza kijyanye no gukora mwitonze kugira ngo mu bashe kubitsinda, kandi mukurikize inama mwagiye mugirwa n’abarimu babigishije hanyuma mukore neza buri kibazo ndizera ko muzabitsinda.”

Mu gihe mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya leta bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Kuri ubu mu Karere ka Ruhango abanyeshuri bitabiriye gukora ibi bizamini bakaba bagera ku 8 712, aho abakora ibisoza icyiciro rusange bangana na 4 946, abagomba gukora ibisoza icyiciro cya kabiri cy’ubumenyi rusange bangana na 2 174, naho abakora (TVET), n’andi masomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro bangana na 1 592.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
R. Zephanie says:
Nyakanga 23, 2024 at 6:03 pm

Twifurije insinzi abanyeshuri bacu turabizi bateguwe neza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE