Ruhango: Abakorerabushake basinye imihigo biyemeza no kuzayesa

Urubyiruko rw’abakorerabushake baherutse mu mahugurwa na ba Mutimawurugo bitabiriye Itorero bo mu Karere ka Ruhango bagaragaje ibyo bize mu masomo n’ibiganiro bahawe, barahiga, basinyana amasezerano y’imihigo n’Ubuyobozi bw’Imirenge yabo baniyemeza kuyesa.
Ni ku wa Mbere taliki ya 8 Kanama 2022, mu Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Ruhango habereye umuhango wo kuvuga amacumu, aho urubyiruko rw’abakorerabushake bitabiriye amahugurwa yabereye i Gishari mu Kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’Igihugu kuva taliki ya 24 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 29 z’uko kwezi, hamwe n’abitabiriye Itorero rya Mutimawurugo ryabereye i Nkumba kuva taliki ya 8 kugeza ku ya Kamena 2022.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ubukangurambaga n’urubyiruko rw’abakorerabushake, Kubana Richard, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ) mu Karere, Kabugarama Shadrach, n’abayobozi n’inzego z’umutekano mu Karere.
Umushyitsi Mukuru akaba ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney yashishikarije abo bakorerabushake bahuguwe n’abitabiriye Itorero rya ba Mutimawurugo gukora cyane.

Ati: “Mukore cyane kandi mukoreshe ubwenge mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byanyu n’ibigaragara aho mutuye”.
Muri rusange kandi yanabasabye kwesa imihigo nk’uko bayihize; kwita by’umwihariko ku kurwanya isuri; kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora, kurikoresha mu kuvuguruza abavuga u Rwanda nabi, no kurata ibyiza Igihugu gikomeje kugeraho; gukumira amakimbirane yo mu ngo kuko afite ingaruka mbi nyinshi ku mutekano n’iterambere by’ umuryango n’Igihugu muri rusange.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwimana Eugénie yagarutse ku mihigo ya ba Mutimawurugo, avuga kuri bimwe mu byo biyemeje birimo gukangurira abatuye Akarere ka Ruhango kwitabira imyitozo ngororamubiri hagenderewe kugira ubuzima buzima no kwirinda indwara, guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakagira uruhare rugaragara mu kubasubiza mu ishuri, kurwanya amakimbirane mu miryango no gukangurira imiryango kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, gufasha abagore kumenya amategeko abarengera n’arengera umuryango muri rusange.
Ikindi yagarutseho ni uko bazajya bihatira kugeza kuri bagenzi babo ibyo bakuye mu Itorero kugira ngo na bo batere imbere.
Nsaziyinka Prosper, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake ku Karere yagaragaje imihigo imwe muri 30, biyemeje kwesa, harimo kuzagira uruhare mu kurwanya isuri, hazasiburwa imirwanyasuri yari yarasibye kuri Hegitari 27, hazakorwa umuhanda wa kilometero nibura 36, hazaterwa ibiti 27, 000, hazasurwa urubyiruko 900 rwikorera, hazashingwa amatsinda 90 yo kwizigama, hazashingwa koperative 9 nshya z’urubyiruko rufashwe no kubona ibyangombwa.
Ikindi kandi hazubakwa inzu 54 z’abatishoboye, hazubakwa ingarani, hazubakwa ubwiherero 90, hazubakwa imirima y’igikoni 9,000; abana bari munsi y’imyaka 5 bazagaburirwa indyo yuzuye, hazakurikiranwa ibikoni by’Imidugudu hagamijwe kurwanya imirire mibi, gutanga amakuru, kumenyekanisha amategeko ahana kuko hari abaturage bagwa mu cyaha ugasanga bavuga ko batabizi, ubukangurambaga n’ibindi.
Nyuma yo kugaragaza inshamake y’amasomo n’ibiganiro bahawe, na nyuma yo guhiga imihigo 30, Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mirenge yose banasinye amazerano y’imihigo n’abayobozi b’Imirenge.







MUTUYIMANA Lydia says:
Kanama 9, 2022 at 10:17 amNi byiza rwose.