Ruhago: Ikipe y’igihugu y’u Burundi yabonye umutoza mushya

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB) ryagize Sangwa Mayani Patrick nk’Umutoza Mukuru w’Intamba mu Rugamba mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, ni bwo Sangwa Mayani Patrick yashyize umukono ku masezerano yo gutoza u Burundi, asabwa kongera gushyira iki gihugu mu bihagaze neza muri ruhago Nyafurika.
Si ubwa mbere Sangwa aje gutoza u Burundi kuko yigeze kungiriza Ndayiragije Etienne watozaga u Burundi, aho yabaye mu Ntamba mu Rugamba kuva muri Gashyantare 2023 kugeza ku wa 14 Nzeri uwo mwaka.
Sangwa yaje Kwegura nyuma yaho u Burundi busezerewe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 nyuma yo gutsindwa na Cameroun ibitego 3-0.
Uyu mugabo w’imyaka 51, yavukiye i Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe kandi afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi aho yatozaga Royal Aywaille yo mu Cyiciro cya kane.
Yatangiye gutoza mu 1996/1997 muri Flamengo yo mu Burundi, mbere yo kujya muri Rumuri na Athletico Olympic mu mpera za 1999.
Nyuma yaho yerekeje i Burayi, abona impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA A.
Sangwa asanze U Burundi bwamaze gusezererwa mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2025, buzakira Malawi ku wa 14 Ugushyingo mbere yo gusura Sénégal tariki 18 Ugushyingo 2024.
