Ruhago: Icyiciro cya gatatu mu bagabo kizitabirwa n’amakipe 39

Shampiyona y’Icyiciro cya gatatu mu bagabo iteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru, izitabirwa n’amakipe 39 aho kuba 57 nk’umwaka ushize w’imikino.
Ni ku nshuro ya kabiri iki cyiciro kigiye gukinwa, aho hazaba hashakwa ikipe zizajya mu cyiciro cya kabiri nyuma ya Tsinda Batsinde na City Boys zabikoze umwaka ushize.
Shampiyona ishize yari yitabiriwe n’amakipe 53 ariko uyu mwaka izitabirwa na 39 kubera ko amwe atujuje ibisabwa. Kuri iyi nshuro kandi amakipe yemerewe kongeramo abakinnyi b’abanyamahanga batatu ndetse n’itegeko ryo kugira abakinnyi batanu bari munsi y’imyaka 20 ryakuweho.
Iyi shampiyona izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024 aho GS Saint Paul izahura na Muganza FC i Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Iri rushanwa rizakinwa muri zone eshanu amakipe aherereyemo ariyo Umujyi wa Kigali, Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazabu n’Amajyaruguru. Aho amakipe ari menshi yashyizwe mu matsinda abiri.
Amakipe abiri ya mbere muri buri zone arahura akishakamo abiri azazamuka mu cyiciro cya kabiri. Tsinda Batsinde ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze City Boys yombi azamuka mu cyiciro cya kabiri.

Mukiza valens says:
Gicurasi 13, 2024 at 10:54 pmMwarakoze gushira icyico cya gatatu
Aphrodice uwamahoro says:
Ugushyingo 23, 2024 at 7:39 pmcalendar yicyiciro cyagatstu mumugi wa KIGALI imezute
Aphrodice uwamahoro says:
Ugushyingo 23, 2024 at 7:39 pmcalendar yicyiciro cyagatstu mumugi wa KIGALI imezute