Rugigana yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Komite Olempike y’u Rwanda yemeje Rugigana Jean Claude nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya nyuma y’amezi 10 akora izi nshingano by’agateganyo.

Rugigana usanzwe uri mu bagize Ihuriro ry’Urubyiruko rya “IOC Young Leaders Network”, azaba kandi ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth (CGA Rwanda).

Uyu mwanya yahawe waherukagamo Mukundiyukuri Jean de Dieu uheruka kuba Umuyobozi ushinzwe Iterambere mu Ishyirahamwe ry’Abakinnye Imikino Olempike ku Isi, ushinzwe Umugabane w’Afurika.

Ku myaka 31, Rugigana Jean Claude ari gukorera impamyabushobozi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Siporo; aho yiga ibijyanye n’Ubugeni n’Amasomo Olempike mu Bugade muri kaminuza yitwa Sports University ihereye mu mujyi wa Cologne guhera mu 2021.

Hejuru y’ibyo, amaze imyaka isaga itanu ari umukozi muri Komite Olempike y’u Rwanda aho yinjiyemo muri Kamena 2018 na Gashyantare 2023, yari ashinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Rugigana yabaye umukinnyi wa Karate ku rwego rw’igihugu hagati ya 2012 na 2017 mu gihe kuva mu 2007 akina uyu mukino, afite Umukandara w’Umukara, Dan ya gatatu.

Kuva mu 2017 kugeza ubu, ni Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chanbara barwanisha inkota, akaba anawufitemo Umukandara w’Umukara, Dan ya kabiri.

Mu 2022, Rugigana yashinze umuryango witwa Sport4 Change Foundation ugamije gushyigikira ibikorwa binyuranye bya siporo aho igiheruka ari “Zanshin Karate Championship” yabereye i Huye ku wa 23 kugeza ku ya 24 Ukuboza 2023.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE