Rugby: Abasifuzi n’abatanga ubuvuzi bw’ibanze bahawe amahugurwa

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” ryateguye amahugurwa y’umunsi umwe yakozwe mu byiciro bibiri, hahuguwe icyiciro cy’abasifuzi ndetse n’icy’abatanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’umukino bari kumwe n’abashinzwe iterambere ry’umukino wa Rugby mu Turere.
Aya mahugurwa yabereye kuri Kigali View Hotel mu Mujyi wa Kigali taliki 28 Mutarama 2023, yitabiriwe n’abasifuzi basifura mu cyiciro cya mbere bahuguwe na Andrew Kettlewll ndetse n’ayahawe abaganga batanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’umukino yatanzwe n’inzobere yoherejwe n’Ishyiramwe ry’umukino wa Rugby ku Isi “WRF”, Kalanzi Joseph.

Mu rwego rw’abasifuzi, abahuguwe basabwe kwitwararika by’umwihariko ku makosa yashobora guteza ubushyamirane mu mikino ikomeye, bakarangwa no kugira ijisho ry’ubushishozi no kutabogama.
Ku ruhande rw’abahuguwe mu gutanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’umukino, Kalanzi Joseph yasabye abitabiriye aya mahugurwa, guhoza ijisho ku mukino, by’umwihariko bagacungana n’igihe umukinnyi aguye hasi bitunguranye, bagahita basaba umusifuzi guhagarika umukino bakita kuri uwo mukinnyi uguye hasi.
Aha yatanze urugero rw’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Danemark, Christian Eriksen waguye hasi mu mukino w’igikombe cy’u Burayi mu 2021, aho yatabawe na mugenzi we wari warahawe aya masomo y’ubuvuzi bw’ibanze “First Aid”.
Mu gihe umukinnyi yagize ikibazo cy’umutima umukino uri gukinwa, mbere y’uko haza ubuvuzi bwisumbuye, Kalanzi Joseph yasabye aba bahuguwe ko bagomba kumuryamisha areba hejuru, ubundi bagakandaho inshuro 30 mu mujyo umwe, mu gihe bagitegereje ubuvuzi bwisumbuye.



Uretse kuba umukinnyi yakwitura hasi mu buryo butunguranye, yanabasabye ko mu gihe babonye umukinnyi agize ikibazo ku mutwe nko gutakaza ubwenge, aha naho nta gihe cyo gutegereza bakagombye gufata ngo ni uko umukino uri gukinwa, ahubwo bahita bafata iya mbere bagatabara.
Bahuguwe kandi n’uburyo batabara umukinnyi wavunitse, bakamufasha kudashegeshwa n’imvune, mu gihe ategereje ubuvuzi bwisumbuyeho.
Bamwe mu bahawe aya mahugurwa barimo Hakizimana Laurien usanzwe ari mu basifuzi bafatwa nk’abari ku rwego rwo hejuru mu gusifura uyu mukino yatangaje ko bayungukiyemo byinshi birimo ibyahindutse ku rwego mpuzamahanga mu misifurire y’uyu mukino, ndetse bikaba bizabafasha gukosora amakosa yakozwe mu mikino ibanza ya Shampiyona.
Uwimpuhwe Yvette uri mu bahuguwe ku buvuzi bw’ibanze na we yavuze ko yungutse byinshi harimo nko guha ubuvuzi bw’ibanze umukinnyi mu gihe yagize imvune ku ijosi, uburyo yamwitaho mbere y’uko umuganga yinjira mu kibuga.
Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kuzamurira ubumenyi abafite aho bahuriye n’umukino wa Rugby hano mu Rwanda by’umwihariko mu kibuga.

Yakomeje avuga ko uwitabiriye aya mahugurwa wese hari amasomo yize yatanzwe ku buryo bw’ikoranabuhanga ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze ndetse n’amahugurwa ajyanye no kwita ku muntu wagize ikibazo ku mutwe cyangwa ku mutima akina.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 20 barimo abasifuzi 6 n’abafite aho bahuriye n’ubuvuzi bw’ibanze n’abashinzwe iterambere rya Rugby mu Turere 16.



