Rufonsina agiye kwibaruka ubuheta

Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri filimi Umuturanyi yagaragaje ko ari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wa kabiri (ubuheta).
Ni ibyatangajwe na Rufonsina kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025, ubwo yizihizaga isabukuru ye kuko ayizihiza ku wa 08 Nyakanga.
Mu mafoto atandukanye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yabagaragarije ko atewe ishema no kuba yujuje umwaka mu gihe yitegura kwibaruka.
Yanditse ati: “Ukwezi nk’uku itariki nk’iyi ni bwo iwacu bavugije impundu Mama anshyize ku Isi, bahita banyita Uwimpundu Sandrine. None Mana kuri iyi tariki navukiyeho mfite n’umugisha wampaye mu nda ni ibyishimo nyuma y’imyaka 10 Galois. Komeza uturinde utuzigame tugume mu buntu bwawe nta wundi wo kwiringirwa.”
Rufonsina n’umugabo we Bugingo Janvier bagiye kwibaruka umwana wabo wa kabiri nyuma y’amezi hafi 10 amwambitse impeta y’urukundo nyuma y’imyaka isaga 11 bari bamaze bakunda banabyaranye umwana wa mbere.
Rufonsina yamamaye muri filime umuturanyi n’izindi nka Ejo si kera, Iribagiza n’izindi kwitwara neza mu mico y’umukinnyi yabaga yahawe byamuteye kurushaho gukundwa n’abakunzi bizo filime zose yakinnyemo ibyagaragariraga mu bitekerezo bandikaga.
Uwimpundu Sandrine yageze i Kigali bwa mbere 2007 akaba yaratangiye gukina filime 2009 yahawe ibihembo bibiri mu Rwanda nk’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka wa 2020, n’umukinnyi mwiza w’urwenya w’umwaka wa 2020.

