Rubavu:  Yatawe muri yombi ku nshuro ya 3 afatanywe litiro 1 350 z’inzoga zitemewe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Hitiyaremye Fèdele wo mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa litiro 1 350 z’inzoga zitemewe, iyi ikaba yari inshuro ya 3.

Bapfakwita Jean Baptiste, umwe mu baturage b’Umudugudu wa Rurembo, avuga ko guca izi nzoga no guhana bihanukiriye abazikwirakwiza mu baturage ari byiza cyane kuko zihungabanya umutekano, haba ku bazinywa, bikanagera ku batazinywa bahohoterwa n’abazinyoye.

Ati: “Ari nziza Leta ntiyazibuza abaturage, bazibuzwa kuko ari mbi, kandi natwe tubibonera ku bazinyoye. Ubona bahindutse, basa n’abatakigira rutangira mu mikorere n’imivugire yabo, bateza urugomo, haba mu miryango yabo, mu baturanyi no mu bo basangiye, tutavuze n’indwara zishobora guteza kubera ibyo ziba zikozemo. Kuzica mu baturage ni ngombwa cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harelimana Emmanuel Blaise, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo yigeze gufatanwa nzoga yengera muri imwe mu nzu ze, hashize umwaka, acibwa amande ya miliyoni imwe kuko ari ko amategeko ateganya, afatanywe litiro zirenga 1500, n’aho yazengeraga harafungwa bagira ngo birarangiye, afungura ahandi mu yindi nzu ye rwihishwa yengeraga akanahacururiza izo nzoga.

Ati: “Twatunguwe no kongera kumufata ku nshuro ya 3, kuko hari hashize umwaka afashwe, agacibwa amande angana na miliyoni, ku ya 5 ku ya 5 Gashyantare 2025, we n’umugore balongera gufatwa bazenga, ku makuru twari duhawe n’abaturage, kuko twagiye kumufata araducika hafatwa umugore we,nabwo acibwa amande n’ubundi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, none nta n’iminsi 4 irashira yongera kuzifatanwa ari bwo Polisi yahitaga imuta muri yombi.”

Ku kijyanye no kuba abafashwe bahanwa ariko bakanakomeza yavuze ko bahindura uko bakoraga, bagira amayeri.

Harelimana yagize ati: “Turabakurikirana ahubwo baba bafite amayeri menshi bakoresha kuko no mu tubari iyo tubimenye tujya kuzikurayo tukazangiza, ariko kuko abaturage baba babona ngo zihendutse, bikomeza kugorana kuzimaramo burundu, ariko ntituzahwema kubakurikirana.”

Yasabye abaturage kujya batungira agatoki inzego, zaba iz’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano abenga bakanagurisha inzoga nk’izi zitemewe kubera ububi bwazo, kuko ziba zenze mu bintu bivangavanze mu by’ukuri utamenya ibyo ari byo uzirebye gusa kuko ziba zitukura, zitujuje ubuziranenge, zitizewe, kandi Abanyarwanda bagomba kunywa ibyujuje ubuziranenge.

Anavuga ko nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ku bufatanye n’inzego z’umutekano bafashe ingamba zo gukomeza ubukangurambaga buhoraho, bagaragaza ububi bw’izi nzoga, banakumira ikorwa n’icuruzwa ryazo mu baturage, ariko ubifatiwemo hagakurikizwa amategeko, agahanwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko uyu mugabo yafatanywe izi nzoga zitemewe n’ibikoresho yifashishaga mu kuzikora, birimo isukari n’ibindi.

Ati: “Izi nzoga z’inkorano zizwiho kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa, aho bamwe bibaviramo kumera nk’abataye umutwe, bagakora ibyaha by’urugomo, hakaba n’abagira ingaruka ku mubiri nk’icurama ry’umusatsi n’izindi.’’

Yakomeje agira ati: “Polisi ntizigera yihanganira uwo ari we wese wishora mu bikorwa nk’ibi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku mutekano rusange. Ni yo mpamvu dusaba abaturage gutanga amakuru ku bucuruzi bw’izi nzoga zitemewe, bakanareka kuzinywa kuko bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibyaha by’urugomo no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”

Hitiyaremye Fèdele afite imyaka 43, agatura mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka  Byahimu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE