Rubavu: Yacucuraga abaturage utwabo abizeza kubagarurira ibyo bibwe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko uzwi ku izina rya Muhammad, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho ubwambuzi bushukana aho ashinjwa kwizeza abaturage ko azabagaruza ibyabo byibwe akabacucura n’ibindi.  

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Gatsibo yajyaga abwira abaturage ko yahuye n’Umumasayi ndetse ko afite imiti yamusigiye yoherereza uwatwaye ibintu by’abandi akabigarura atumva atabona.

Bamwe mu baturage bumvise uwo muntu ukora ibyo, ashobora no kubafasha guhashya ubujura baramuyoboka bazi ko iyo miti yababwiraga ifite imbaraga nk’uko yabibabwiraga.

Uwahaye Imvaho Nshya aya makuru yagize ati: “Yirirwaga azerera aha mu Karere ka Rubavu abwira abantu ko agaruza ibyibwe, afite imiti yahawe n’Abamasayi aterereza uwibye akabigarura yihuta nta na kimwe akuyemo.”

Ubutekamutwe bwe bwatahuwe abantu banatangira kumutinyuka ubwo yaryaga amafaranga y’u Rwanda 60.000 y’uwitwa Sabimana Fabrice w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Nyamyumba amaze kwibwa moto ariko bikarangira ntacyo amufashije.

“[…] Yamubwiye ko ayimugaruriza mu kanya nk’ako guhumbya, uwibwe moto ategereza ko izaza araheba.”

Akomeza avuga ko byageze aho nyiri moto abura uyu musore, ariko ubwo yajyaga ku Kiyaga cya Kivu yahamusanze na we yagiye kuruhuka, ahita amuhamagariza DASSO.

Imvaho Nshya yavugishije n’umwe mu bari aho ku kiyaga cya Kivu agira ati: “Twatunguwe no kubona umusore wari uje hano koga ashyirwamo amapingu n’aba DASSO bakorera hano ku Kiyaga cya Kivu, bagahamagara Polisi iramujyana. Bavuga ko ari umumamyi w’umutekamutwe urya amafaranga y’abaturage abizeza kugaruza ibyabo byibwe. Ni ubwa mbere nari mubonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Uwineza Francine, yavuze ko bibabaje cyane kubona umusore nk’uwo wagombye gukoresha imbaraga n’ubwenge mu bimuteza imbere bitagize uwo bibangamiye, yishora mu bujura bushukana.

Asaba urubyiruko gukora ibizima byaruteza imbere aho kwishora mu birugonganisha n’amategeko.

Ati: “Turanasaba abaturage kwima amatwi abashukanyi nk’abo bababeshya ngo bafite ubuhanga bugaruza ibyibwe. Uwibwe niyegere ubuyobozi n’inzego z’umutekano afashwe aho gucucurwa utwe asigaranye abeshywa n’abo batekamutwe.”

Yavuze ko ubukangurambaga mu baturage buzakomeza abantu bagakomeza gukangurirwa kumenya ahemewe babariza ibibazo byabo, bakareka kubeshywa n’ababizeza ibitangaza.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE