Rubavu: Uwahawe inka muri gahunda ya Girinka yamufashije kwiteza imbere 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuturage witwa Ntawuruhunga Alivera utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Terimbere avuga ko mu gihe gito amaze ahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda hari byinshi imaze kumugezaho mu iterambere rye.

Avuga ko amafaranga akesha iyo nka yamufashije kwagura ubucuruzi, gutangira ubuhinzi no gutunganya ifumbire ikomoka ku bishishwa by’ibitoki.

Mbere y’uko atangira ubucuruzi no guhabwa inka muri Mata 2024, yari umwe mu baca inshuro agahabwa amafaranga y’u Rwanda 700 cyangwa 800, akayakoresha ariko ntamuhaze n’umuryango we ibintu byatumye atekereza, areba kure. 

Ati: “Mbere nari umwe mu baca inshuro muri uyu Murenge, bakampa amafaranga 700 cyangwa 800 y’u Rwanda. Yari make cyane kuko atabashaga kumfasha mu rugo. Ubwo rero nyuma naje kwigira inama, ntangira ubucuruzi bw’ibitoki naguraga nkabitara nkakuramo umutobe nkawugurisha ntangira gucika ku guca inshuro n’ubwo twari duke.”

Avuga ko yatangiye aranguza amafaranga make cyane ageze nko ku bihumbi 7 ariko ubu ngo aranguza ibihumbi 20 by’Amafaranga y’u Rwanda cyangwa akaba yanarenga.

Ati: “Natangiye ndangura ibitoki biri ku mubare kuko nari mfite igishoro gito kiri mu bihumbi 7 by’amafaranga y’u Rwanda. Ndazamuka njya ku 10, ariko ubu ngeze ku bihumbi 20 kuko nkimara kubona inka nari mpawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, nahise mbyaza umusaruro n’ibishishwa by’ibitoki bisigara nyuma yo gutonora no guha inka byapfaga ubusa kiriya gihe”.

Yakomeje agira ati:”Kiriya gihe , narebaga ibishishwa by’ibitoki biri gupfa ubusa, nkavuga ngo ndamutse ngize amahirwe nkabona inka , nakuramo ifumbire ikamfasha  no mu buhinzi kuko numvaga nabujyamo ariko ubushobozi bukabura”.

Ntawuruhunga Alivera avuga ko nyuma y’igihe gito asubijwe n’Imana akayihabwa, yakoze ifumbire mu bishishwa by’ibitoki bisigara inka imaze kuryaho , akabishyira ahantu mu gihe runaka byamara kubora byabaye ifumbire akabasha kubigurisha . Aho aherutse gukuramo ibihumbi 50 RWF, agakodeshamo umurima wo guhinga ibishyimbo n’aho azajya akura ubwatsi ndetse ngo akaba yiteguye kuyubakira ikiraro vuba.

Ntawuruhunga akora ifumbire yifashishije ibishishwa by’ibitoki

Ati: “Ntahinze ntabwo nabasha kubona ubwatsi bw’inka, ifumbire ya mbere nakuye kuri iriya nka narayigurishije bampa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 nkuramo amafaranga nkodesha umurima ndi guhingamo ibishyimbo n’aho nateye ubwatsi bw’inka yanjye kandi mu gihe cya vuba ndayubakira ikiraro kuko ndimo kwegeranya ubushobozi.”

Yakomeje agira ati: “Uretse ibyo, mfite gahunda yo kwigurira umurima wo guhingamo kuko hari ubwo mba maze kumenyereza umurima nyirawo akawunyaka nkumva ndababaye cyane, ibyo nabyo ndashaka guca ukubiri nabyo kandi ni muri uyu mwaka rwose”.

Umuturanyi wa Ntawuruhunga yabwiye Imvaho Nshya ko ubuzima bwe bumaze guhinduka biturutse ku nka yahawe.

Ati: “Uyu mubyeyi yari asanzwe akora mu mirima y’abandi ariko aho ageze ubu, urabona ko afite utuntu twinshi asigaye yitaho ku buryo bigoye ko azasubira inyuma. Gahunda ya Leta ya Girinka ni nziza kuko yaramufashije”.

Iyi nka imufasha gutunga umuryango we, kwishyura ubwishingizi mu kwivuza, mu bihe bitandukanye yaguzemo inkoko zigeze mu 10 ndetse arateganya no kugura ihene akagura ubworozi n’ubuhinzi bwe.

Kuva gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Rubavu hamaze gutangwa inka 10 974. Muri zo izaguzwe ni 5466 n’aho izituwe ni 5508. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique yasabye abahawe izi nka gukomeza kuzitaho.

Ati: “Inama naha abagenerwabikorwa borojwe muri gahunda ya Girinka, ni ukwita ku nka bahawe, umunsi ku munsi batera ubwatsi buhagije ndetse bazishakira amazi meza. Bagomba kuzubakira ibiraro, ndetse no gusana ibishaje, bakita ku buzima bwazo cyane cyane irwaye bakabimenyesha umuvuzi w’amatungo hakiri kare.” 

Yakomeje agira ati: “Basabwa kandi kugemura amata ku makusanyirizo abegereye, bakajya bizigamira kugira ngo bajye bashobora kwigurira imiti ndetse no kwiteza imbere bakanibuka kubangurira inka zabo bakoresheje uburyo bwo kuzitera intanga”.

Yasabye kandi kwirinda kujya baragira ku gasozi, agaragaza ko bakwiriye gukomeza gufatanya na Leta muri gahunda ibifuzamo yo gutunga no gutunganirwa birinda kuzigurisha.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE