Rubavu: Umwarimu akurikiranyweho gucucura abaturage n’abarimu akoresheje uburiganya

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Rubavu hafungiye umwarimu witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 30, akurikiranyweho kurimanganya ababyeyi yasezeranyije gushakira ishuri na bagenzi be yijeje kugera ku nguzanyo.

Uwo Tuyisenge wigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu riri mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, akurikiranyweho kurya amafaranga 100.000 y’ababyeyi 2 abizeza kubashakira amashuri y’abana muri GS Busasamana, akanarya andi 730.000 y’abarimu 5 bagenzi be abizeza kubakira inguzanyo ya ‘Gira iwawe mwarimu’.

Amakuru umwe mu barezi bigisha kuri iri shuri yahaye Imvaho Nshya, avuga ko barimo bigisha, bagiye kubona bakabona ababyeyi 2 bateye mu kigo cy’ishuri n’urusaku rwinshi baje kwishyuza Tuyisenge wabaririye amafaranga.

Ati: “Ni ababyeyi b’abana bari boherejwe mu bigo bya kure, bashaka hafi ishuri ribacumbikira. Bamugannye bamwizeye, bamugisha inama ngo abayobore inzira bacamo bakaribona, ababwira ko aziranye cyane n’umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Busasamana, ko bamuha amafaranga ikibazo akakirangiza badasiragiye cyangwa ngo bategereze NESA, bitinda abana bagatakaza amasomo, bikazabaviramo gutsindwa.”

Yarakomeje ati’’ Yanababwiraga ko anakora muri Caritas, akomeye, kubona ishuri byoroshye cyane. Umwe mu babyeyi akavuga ko yamuhaye amafaranga 76 000, undi amuha 24 000 banabifitiye ibimenyetso. “

Umwarimu na we uri mu bavuga ko yabariye akayabo k’amafaranga abizeza kubakira inguzanyo ya ‘Gira iwawe mwarimu’.

Yagize ati: “Turi abarimu 5 yariye amafaranga y’u Rwanda 730000 atwizeza kutwakira inguzanyo byihuse ya Gira iwawe mwarimu, ko hari abo azayagezaho bakabyihutisha.”

Yakomeje asobanura ati: “Umwe yamuriye amafaranga 200 000 Frw, ubandi 110 000 Frw, 10 000 Frw,  60 000Frw n’undi 350 000 Frw. Ibimenyetso bihagije turabifite.”

Yavuze ko, ukurikije uko yababwiraga ko byakwihuta, bakanumva ko ubwo ari mugenzi wabo atabatekera umutwe bigeze aho.

Ati: “Isomo turaribonye ntituzongera gutekerwa umutwe gutya n’uwo ari we wese ngo aragira ibyo atwizeza.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mwarimu afunze, yafashwe biturutse ku ihuruza ryakozwe n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kinyanzovu, Uwambaza Léonce.

Ati: “Ni byo, yarafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ibindi biri mu iperereza ntacyo nabivugaho. Gusa hari n’abarimu bagenzi be 5 bavuga ko yabariye amafaranga abizeza kubakira inguzanyo yihuse ya Gira iwawe mwarimu, banavuga ko babifitiye ibimenyetso bihagije.

Basabwe gutanga ikirego kuri RIB bavuga ko baba baretse bakareba ko ayabaha ku neza, byakwanga bakabona kugana RIB.’’

Yasabye abaturage kudaha umuntu amafaranga ngo abakemurire ikibazo bazi neza ko ibyo avuga ko akemura ntaho ahuriye na byo.

Abaturage basabwe kwirinda abatekamutwe nk’abo babarya utwabo babizeza kubakemurira ibibazo, kandi hari inzira zizwi bikemurwamo. Ufite ikibazo yegera ubuyobozi. Anibutsa ko abarezi basabwa kuba inyangamugayo.  

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE