Rubavu: Umusore w’imyaka 19 yafatatanywe udupfunyika 6000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu, umusore w’imyaka 19 wari ufite udupfunyika tw’urumogi 6 000 yacururizaga mu rugo aho atuye.
Yafatiwe mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Nsherima mu Mudugudu wa Cyumba, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa yo ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa k’uyu musore byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko uyu musore ajya yambuka hakurya mu gihugu cy’abaturanyi akazana urumogi, akaruranguza abandi. Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye kumufata bamusangana udupfunyika tw’urumogi 6 000.”
SP Karekezi yavuze ko uyu musore akimara gufatwa yiyemereye ko urwo rumogi asanzwe arucuruza, ariko ko atari abimazemo igihe kinini kandi ko yambukaga akajya mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agahura n’umugabo wo muri icyo gihugu arumuzaniye, na we yarugeza mu rugo akaruranguza n’abaturukaga mu Karere ka Musanze n’undi wo mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, asaba n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bishora mu biyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.
Uwafashwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe hagishakishwa n’abo barumuguriraga.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.