Rubavu: Umukuru w’Igihugu abaturage bifuza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bategerezanyije amatsiko igihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, bakaba bemeza ko basobanukiwe neza umuyobuzi ubereye u Rwanda bifuza ko akomeza kubayobora muri manda iri imbere.

Mu gihe Abanyarwanda bari mu gihugu no mu mahanga biteguye gutora abayobozi mu Matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ku ya 14-16 Nyakanga, abo baturage babwiye Imvaho Nshya ko biteguye guhitamo neza abayobozi bageza Igihugu ku iterambere rirambye kandi ritagira uwo riheza.

Bavuga ko batagomba kuzasobanya n’iterambere Igihugu kigezaho bahitamo umukandida babonamo icyizere cyane ko ngo batindiwe n’umunsi nyirizina.

Umuturage witwa Iradukunda Patrick yagaragaje ko mu gihe cy’amatora agomba kuzahitamo neza, agatora akurikije aho u Rwanda rwaturutse n’aho abona rwifuza kugera.

Yagize ati: “U Rwanda ubu rukeneye Umuyobozi uzakomeza ku ruteza imbere nk’uko FPR Inkotanyi yabikoze mu myaka 30 ishize. Ngomba kuzatora Umuyobozi utazazana amacakubiri nk’ayahozeho mbere, nkatora Umuyobozi utazatuma twongera kugira ‘Hutu, Twa na Tutsi’ mu Irangamuntu. Ubu ndabona aho u Rwanda rugeze, nta macakubiri y’amoko arimo kandi ni intambwe ikomeye ngomba kuzashimangira nitorera ubereye u Rwanda muri iki gihe.”

Iradukunda yakomeje avuga ko nk’Abanyarwanda bifuza Umukuru w’Igihugu ubafasha gukomeza kubaka igihugu mu mahoro.

Umuhoza Donatha wo mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu we, avuga ko u Rwanda rukeneye Perezida uzakomeza kurufasha gutera imbere.

Ati: “Ubu dukeneye Perezida uzakomeza u Rwanda rugakomera, ntirusubire mu byo rwavuymo kuko ntabwo mbere rwabaye rwiza. Ubu dukeneye Umuyobozi uzakuzanya abantu ntibasubire muri ibyo bibi byaranze amateka y’u Rwanda.”

Kuva ku rubyiruko kugeza ku bakuze basobanukiwe icyo u Rwanda rukeneye

Akomeza agira ati: “Amacakubiri ni mabi aho yagejeje u Rwanda turahazi, ubu rero turifuza Paul Kagame kuko ni we wabashije kudukura mu buzima bubi no mu mateka mabi yaturanze kandi igihe turimo cyo kwitegura amatora ni icyo gutekereza k’uwo dukeneye nk’umuyobozi wacu.”

Rwabasuku Bernard avuga ko kuba Abanyarwanda baramaze gusobanuka ari igisubizo cy’uko n’amatora azagenda neza ashimangira ko Umuyobozi Abanyarwanda bifuza ari uzi neza amateka yaranzwe u Rwanda, akayabamo ndetse akaba akunda u Rwanda.

Ati: “Abanyarwanda turi mu mibereho myiza kugeza ubu, turiho neza kandi tuzakomeza gutera imbere. Ubu dufite amashuri kandi mbere nta mashuri twagiraga, dufite amashanyarazi kandi mbere ntayo twagiraga. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaduhaye Girinka. Urabona dufite amavuriro, nta kintu tubuze. Twe rero nk’Abanyarwanda ntawundi dukeneye ngo ayobore Igihugu uretse Perezida ushakira ibyiza Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahamirije Imvaho Nshya ko kugeza ubu abaturage bose bafite ibyangombwa bibemerera gutora ndetse ko Akarere kakoze ubukangurambaga buhagije ku bijyanye no kwikosoza kuri Lisiti y’itora.

Ati: “Kugeza ubu nta kibazo tuzi kuko ni ibikorwa bihoraho tubimazemo igihe, indangamuntu zose zikozwe duhita tuzibaha bakazifata, ubu nta ndangamuntu dufite zitatanzwe, ibyo kwikosoza kuri Lisiti y’itora.

Twabikozemo ubukangurambaga kuko dufite uburyo bwo kubegera, abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari ahantu hose, Site z’Itora twaraziteguye ibikorwa remezo zibigeraho ku buryo ubu nta mbogamizi dufite kubirebana n’amatora.”

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere 12 tugize Intara y’Iburengerazuba ngo kugeza ubu, abaturage biteguye gutora uwo bifuza.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE