Rubavu: Umugore yishwe aciwe umutwe, umugabo we baramukomeretsa

Mu Mudugudu wa Akasengorore, Akagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, haravugwa abataramenyekana binjiye mu nzu ya Ntamuhanga Baranzambiye w’imyaka 70 baramukomeretsa, banatema umugore we Nyirangoragore Visensia, bamuca umutwe.
Umuturage wo muri uwo Mudugudu wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ry’itariki 15 Nyakanga 2025.
Ati: “Amakuru yasakaye ku manywa yo ku wa Kabiri tariki 15 Nyakanga, ko abataramenyekana binjiye mu nzu y’uriya musaza n’umukecuru bitwaje imihoro, umukecuru bamwica bamuciye umutwe, banakomeretsa bikomeye umusaza Ntamuhanga Baranzambiye mu gahanga, ku kananwa no ku kaboko, kugeza ubu nta kindi turamenya.’’
Undi muturanyi w’uwo muryango wavuganye na Imvaho Nshya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, yavuze ko bakeka ko nyakwigendera yaba yishwe n’abihoreraga kuko yari amaze iminsi avugwaho amarozi.
Ati: “Yari amaze iminsi ashyirwa mu majwi n’umuryango uvuga ko yabiciye abantu 3 abaroze, bakavuga ko ngo yaroze umugabo witwa Uwiringiyimana Vincent w’imyaka 27, amaze kumwicira umugore n’umwana na bo bapfuye urudasobanutse bikavugwa ko ari we wabaroze na bo.’’
Yongeyeho ati: “Uwo muryango byagaragaraga ko wababajwe no kubura abantu bawo bashyiraga mu majwi ko ari uriya mukecuru wabarogaga, abaturage bagakeka ko abo mu muryango wa ba nyakwigendera ari bo bamwishe, banakomeretsa umugabo we bahorera abo bapfushije.”
Uwo muturage yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise babakoresha inama, barabahumuriza, bababwira ko iperereza ryatangiye,ko hari n’abantu 3 bahise batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Ati: “Ntamuhanga Baranzambiye yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyundo, ubu ari kwitabwaho n’abaganga, umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa, natwe dutegereje kumenya ikizarivamo, niba koko ayo marorerwa yakozwe n’abihoreraga cyangwa ari abandi bagizi ba nabi.’’
Yakomeje ati: “Mu nama yakoreshejwe abaturage,umuyobozi wa polisi muri aka karere,SSP Jean Bosco Karega, yihanganishije umiryango wa nyakwigendera, aganiriza abaturage, arabahumuriza, ababwira ko umutekano ucunzwe neza, ko kuri ubwo bwicanyi iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ababikoze.’’
Avuga ko uyu muyobozi yanabasabye kwirinda kwihanira kuko igihugu gifite ubutabera no kwirinda kugendera ku mitekerereze y’amarozi kuko atera inzangano mu bantu zanagera ku rupfu, n’abagiranye ikibazo bagombye kwegera ubuyobozi bukagikemura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rubavu, Habimana Innocent, yahamirije ayo makuru Imvaho Nshya, ayibwira ko hari abafashwe mu rwego rw’iperereza.
Ati: “Ayo makuru ni yo umukecuru n’umugabo we batemwe, umukecuru arapfa umugabo we arakomeretswa. Hari abafashwe mu rwego rw’iperereza. Twabimenye ku makuru twahawe n’abaturage bo mu mudugudu wa Akasengorore batabaza, bavuga ko bumvise umusaza atabaza, bagezeyo basanga ni ababinjiranye bica umukecuru bakomeretsa umusaza.”
Yongeyeho ati: “Nubwo hari abafashwe mu rwego rw’iperereza ariko rirakomeje ikizavamo abaturage bazakimenyeshwa.”
Yihanganishije uyu muryango, asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango arimo uku gukekana amarozi, abagiranye ikibazo bakihutira kukigeza ku nzego zibegereye kigakemurwa.