Rubavu: Umugore yamutaye amezi 9 agaruka asaba gusaranganya umutungo

Umuturage witwa Nzabanita Innocent, araririra mu myotsi nyuma y’uko ahangayikishijwe n’abayobozi bamuhagarika gukora mu mirima ye kubera amakimbirane afitanye n’umugore we wamutaye mu gihe cy’amezi icyenda akagaruka ashaka gusaranganya imitungo.
Nzabanita Innocent, wo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, yabwiye itangazamakuru interagahinda ye y’uburyo umugore akomeza kumuterereza inzego z’ibanze zikamubuza gukora mu masambu ye.
Hari mu masaha ya mugitondo Nzabanita ahagarikiye abakozi mu isambu ubuyobozi bw’Umurenge ka Kanzenze buheruka kumuhagarikamo bumubwira ko atemerewe kuhahinga mu gihe adashaka gusaba gatanga n’umugore we yahunze cyangwa agasubira mu rugo.
Imvaho Nshya yamusanze ahagarikiye abakozi ategereje ko abayobozi bashobora kuza kumuhagarikira ibikorwa mu isambu ye nk’uko bari babikoze mu cyumweru gishize banamubwira ko nasubira mu isambu bazamufunga.
Ubusanzwe Nzabanita atunzwe no gukora ubuhinzi buciriritse, mu gihe umugore we kuri ubu batakibana mu nzu imwe afite akazi kamuhemba ku kwezi.
Mu buhamya bwe yavuze ko ubwo yashakaga atari yizeye ko umugore bashakanye akuze ari we wamuhinduka.
Yagize ati: “Ku myaka 41 narashatse tubyara abana, dutunga n’imitungo, ariko umugore yamvuyeho amara amezi icyenda, agarutse ashaka gusaranganya imitungo. Narabyemeye ku neza kugira ngo tugire ituze. Ariko ubu ubuyobozi bw’Umurenge bwaramfungiye imirima, kuko umugore avuga ko atanshaka na gake. Barambwira ngo nsabe gatanya, ariko njye sinshaka gutandukana ahubwo nshaka ubwiyunge no kubaka umuryango wanjye ariko umugore dufitanye amakimbirane atatuma nsubira murugo ntizeye umutekano wanjye.”
Nzabanita avuga ko byose byatangiye umugore we atakimwumva biza kugera ku kuba yaratangiye kugira inshuti zo hanze zatumaga akora ibyo yiboneye, aho anabwira ubuyobozi ko amezi icyenda yagiye umugabo atazi aho yarengeye, yari yaragiye gupagasa.
Akomeza ahamya ko ubwo umugore yagarukaga yaje adashaka kugaragaza aho yari ari muri ayo mezi icyenda ahubwo amakimbirane bari bafitanye atuma bungirwa mu muryango ari na ho havuye ko bagabana amasambu, kugira ngo buri wese ajya ahinga bahurize hamwe ibitunga abana.
Gusa ngo umugore aho yafashe ngo ahabyaze umusaruro yanze kuhahinga ahubwo agakomeza gushaka uko abangamira n’aho umugabo ahinga, kandi amasezerano yo kuba bacunze imitungo barayagiranye mu nyandiko.
Ati: “Njye ndifuza ubutabera no kwemererwa uburenganzira bwanjye bwo gukoresha imitungo nashatse n’umugore wanjye. Turasaba ubuyobozi kujya bwimakaza inyigisho ku bwubahane hagati y’abashakanye.”
Umugore we Uzamukunda Josee, ahakana ibyo avugwaho ahubwo akagaragaza ko umugabo we amuhoza ku nkeke ari na yo mpamvu batumvikana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeyimana Josiane, avuga ko bazi ikibazo cya Nzabanita n’umugore we ariko ko nk’ubuyobozi batamuhagarikiye imitungo kuko nta bubasha babifitiye mu gihe bitaremezwa n’urukiko.

Yagize ati: “Ni byo umugore yigeze gutandukana n’umugabo igihe kitari gito, ariko ubu barimo kuganirizwa. Twabahaye amezi atatu ngo bumvikane ku bijyanye n’ubwiyunge, mu gihe bitaba byiza bazahitamo inzira y’amategeko. Gusa nta burenganzira dufite bwo guhagarika umwe mu mitungo ye igihe cyose nta cyemezo cy’urukiko gihari.”
Abagore bo muri Kanzenze bakoresha nabi uburinganire
Abaturanyi ba Nzabanita bavuga ko bababazwa no kubona amakimbirane agirana n’umugore we kandi bagishakana bari mu bashakanye bafataga n’icyigererezo.
Babona bipfira ku kuba ihame ry’uburinganire bwumvikanye nabi, aho abagore bo mu Murenge wa Kanzeze benshi bakandamiza abagabo babo abandi bagahunga inshingano, bitwaje ko amategeko abarengera.
Aba bagabo bavuga ko hari abagore bajya gusuhukira ahandi badafashe umugabo n’urugo nk’aho ari inshingano, bigak
Yagize ati: “Ni byo umugore yigeze gutandukana n’umugabo igihe kitari gito, ariko ubu barimo kuganirizwa. Twabahaye amezi atatu ngo bumvikane ku bijyanye n’ubwiyunge, mu gihe bitaba byiza bazahitamo inzira y’amategeko. Gusa nta burenganzira dufite bwo guhagarika umwe mu mitungo ye igihe cyose nta cyemezo cy’urukiko gihari.”
Abagore bo muri Kanzenze bakoresha nabi uburinganire
Abaturanyi ba Nzabanita bavuga ko bababazwa no kubona amakimbirane agirana n’umugore we kandi bagishakana bari mu bashakanye bafataga n’icyigererezo.
Babona bipfira ku kuba ihame ry’uburinganire bwumvikanye nabi, aho abagore bo mu Murenge wa Kanzeze benshi bakandamiza abagabo babo abandi bagahunga inshingano, bitwaje ko amategeko abarengera.
Aba bagabo bavuga ko hari abagore bajya gusuhukira ahandi badafashe umugabo n’urugo nk’aho ari inshingano, bigakurura amakimbirane. Hari n’abavuga ko bagaruka nyuma y’igihe kirekire basaba gusaranganya imitungo, ibintu bitorohera abo bashakanye.
Kamana Egide (izina ryahinduwe) wo mu Kagari ka Kirerema yagize ati: “Inaha hari abagore bumva ko uburinganire ari uguhunga inshingano. Hari n’abagenda igihe kirekire, bakagaruka bashaka imitungo gusa.
Reka dufate nk’urugero rwa Nzabanita, umugore we yamusize, amara amezi icyenda yaramutaye, agaruka amutegeka ko bagabana imitungo, none ubu umugabo yabuze uburenganzira ku mitungo ye.”
Na bamwe mu bagore bo muri uwo Murenge banenga imitwarire ya bamwe muri bagenzi babo babasebya bumva ko kwigomeka no kwiyandarika ari ko guharanira uburenganzira bwabo.
Umugore ugeze mu zabukuru yagize ati: “Abagore bamwe bumva ko guhabwa ijambo mu muryango ari uguhunga inshingano. Nzabanita umugore we yamutaye hafi umwaka, agarutse yigarurira imitungo, none umugabo we ubu ntiyemerewe no kuyikoresha. Ibi si uburinganire, ni akarengane.”
Uretse ikibazo cy’amakimbirane, hari abandi bavuga ko hari abagore bashora imari mu buhinzi n’ubucuruzi bwemewe, ariko nyuma y’aho amafaranga abonetse bagakunda gusohokera mu tubari, bakahahurira n’abagabo, rimwe na rimwe bamwe bikabasenyera.
Amategeko agenga abashakanye mu Rwanda ateganya ko gutandukana kw’abashakanye bishobora kuba uko babyumvikanye (amasezerano y’ubwumvikane) cyangwa binyuze mu rubanza rw’inkiko.
Itegeko riteganya ko buri wese agomba kubahiriza inshingano z’urugo ndetse no kubana mu mahoro, ariko mu gihe umuntu atabyubahirije, ashobora gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Itegeko N° 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga imicungire y’umuryango n’amategeko asanzwe mu Rwanda, rigena ko umuntu wese wagize uruhare mu gutanya urugo ashobora gusaba cyangwa gusabwa kwitaba urukiko, cyane cyane mu gihe habayeho gutandukana ku mpamvu z’uburwayi bw’imibanire, ubushyamirane bukabije, cyangwa kutubahiriza inshingano.
Itegeko ry’u Rwanda rigira riti “Uwitwaye nabi ku rugo, agahungabanya ituze ry’umuryango, ashobora gushyikirizwa urukiko nk’umuntu ufite uruhare mu gutuma urugo rutagenda neza.”
Mu gihe habaye amasezerano y’ubwumvikane, uwabigizemo uruhare n’abashakanye ubwabo, ni bo bagomba kuyubahiriza. Niba umwe muri bo atsindagiye abandi ayo masezerano, urukiko rushobora gufata ibyemezo birimo gutanga ingingo zo gukemura amakimbirane, gusaranganya imitungo cyangwa kugena uburenganzira ku bana.





