Rubavu: PSF yatanze arenga miliyoni 30 Frw iremera abarokotse Jenoside 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bagize urugaga rw’Abikorera bo mu karere ka Rubavu batanze amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 30, mu kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha inka n’amatungo magufi ndetse batanga igishoro.

Mu bikorwa byahujwe n’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahazirinanywe abari abikorera n’abakiliya babo bishwe bazira uko baremwe.

Ubutumwa bwatanzwe muri uwo muhango,  bwibanze ku isano riri hagati y’abacuruzi n’abakiliya aho bemeje ko kiba ari igihango kidakwiye gutatirwa ngo umwe ahemukire undi.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wahawe inka witwa Maniraguha,  yashimye aba bikorera anemeza ko inka yahawe igiye kumuvana mu bwigunge imufashe kwiteza imbere.

Yagize ati: “Turashima abacuruzi baduhaye ku byo bunguka baturemera, ntabwo nagiraga inka ariko iyo bampaye igiye kumpindurira ubuzima. Irampa ifumbire imirima yanjye yere neza, izambyarira nunguke ndetse mbone n’amata mbese ngiye gukomeza kubaho neza.

Ubusanzwe tubayeho neza kubera ubuyobozi bwiza ariko kuba banampaye inka bigiye kwiyongera kurushaho; ndasabira umugisha abikorera umutima bafite bazawuhorane.”

Twagirayezu Laurent, Umurinzi w’Igihango warokoye abakobwa babiri bahigwaga mu gihe cya Jenoside, na we yahawe inka mu rwego rwo kumushimira ku mutima yagize. 

Twagirayezu yashimye abikorera abizeza ko inka yahawe azayibyaza umusaruro ikagera no ku bandi.

Avuga ko Imana yamufashije na mugenzi we bakarokora abari bajugunywe mu cyobo cya metero 50, ndetse baranabahungisha kugera muri Congo. 

 Ati: “Dushimira Imana yabidufashijemo, kuba duhawe inka kubera ubumuntu twagaragaje natwe bidukomanga ku mutima. Turashimira abikorera tubizeza ko natwe tuzakomeza kwera imbuto.”

Niyonsaba Mabete Dieudonne, Perezida w’Abikorara mu Karere ka Rubavu, yasabye abaremewe n’abahawe igishoro gufata neza amatungo bahawe bakiteza imbere ndetse nabo bakazafasha n’abandi.

Yagize ati: “Twagize igitekerezo nkuko buri mwaka dutekereza icyo gukora muri gahunda yo kwibuka dukomeza gufasha abarokotse kwiyubaka biteza imbere. Dufatanyije na bagenzi bacu bikorera twabashije gutanga amatungo n’igishoro icyo tugamije ni ukubafasha kwiteza imbere tubasaba kwita ku matungo no kuza mu bucuruzi ngo dusenyere umugozi umwe twiteze imbere nshimira buri wese wabiguzemo uruhare.”

Ishimwe Pacifique Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimye abikorera abasaba gukomeza guhindura amateka.

Agira ati: “Abikorera bamwe barishe abandi baricwa bazira uko bavutse, ubundi isano iri hagati y’umukiliya n’umucuruzi iba rikomeye cyane ni igihango ntabwo biba bikwiye ko bahemukirana. Ariko byarabaye ibyabaye ubu gahunda ni uko bitazabaho ukundi, turabashimira kuba bafashije abarokotse gukomeza kwigira biyubaka tubasaba kwita ku byo bahawe.”

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Stephen Ruzibiza, yashimye abikorera ba Rubavu ku muhate bakomeje kugaragaza abasaba gukomeza kuza imbere mu bikorwa by’indashyikirwa.

Agira ati: “Abikorera ba Rubavu mugira umuhate mukomereze aho, nk’abikorera dufite umusanzu munini mu mpinduka nziza ziharanira iterambere. Ibikorwa mwakoze birivugira mukomereze aho. Ndasaba abafashijwe kurushaho gutera intambwe n’abahawe igishoro muze dukore twiteze imbere tubyaze umusaruro amahirwe igihugu cyacu cyiza kiduha.”

Abikorera ba Rubavu batanze Inka 30 hiyongeraho 5 zatanzwe n’umuryango uhagarariwe na  Buregeya na Sekubanza zigenerwa abarokotse na Mudende, hatanzwe kandi intama 40 ku miryango ya Nyakiliba ndetse imiryango 20 yahawe igishoro kugira na bo bajye mu bucuruzi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE