Rubavu: Kwibohora byatumye Abasigajwe inyuma n’amateka baba abasirimu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende, bavuga ko aho igihugu cy’u Rwanda kibohorewe ingoyi y’imiyoborere mibi byatumye basirimuka.

Aba banyarwanda bamaze imyaka myinshi baribagiranye kubera imiyoborere mibi ngo nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatumye na  bo bahindura imyumvire n’imbereho, aho ngo bari bazi ko  kuryama mu nzu isakaje amabati bitera uburwayi, kuba mu nzu zidahomye ari bwo buzima bwiza.

Bavuga ko bamaze imyaka myinshi baba mu nzu z’ibyatsi batunzwe no guhakura ubuki bwo mu mashyamba ya Parike y’Igihugu y’Ibirunga ndetse no gusabiriza bavuga ko bamaze imyaka myinshi birengagizwa n’ubuyobozi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu ngo bafite uburenganzira bwa buri munyarwanda nk’uko Kalimingenge Francois,  wasigajwe inyuma n’amateka wo mu Kagali ka Bihogwe, Umudugudu wa Binyove yabibwiye Imvaho Nshya

Yagize ati: “Twamaze imyaka myinshi mu mashyamba tutazi ko umuntu ashobora kuba mu nzu y’amabati, kubera ko ubuyobozi bwariho mu myaka myinshi bwaduhezaga ngo turi Abatwa, bakatunena, intama yapfa bakaduhamagara ngo tuze kuzifata tuzibage, nta nkingo twabonaga nk’abandi Banyarwanda, ni yo mpamvu twahoraga turwaragurika byatumye tugenda dukendera, ariko aho tuboneye ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, turi Abanyarwanda.”

Kalimingenge akomeza avuga ko kuri ubu basirimutse cyane, aho batujwe mu nzu nziza bagahabwa amashanyarazi ndetse na gahunda ya Girinka yabagezeho banywa amata nk’abandi Banyarwanda.

Yagize ati: “Twari tubayeho mu Isi yacu turushwa agaciro n’ingagi zo mu birunga, uzi ko tutari tuzi icyo gucukura ubwiherero bivuze kuko nta n’ubwo twageraga mu bandi bantu, ariko nyuma y’aho Perezida Kagame adutuje kimwe n’abandi Banyarwanda, twarasirimutse kuko nyuma yo kutwubakira inzu nziza yaduhaye ubwiherero, ubu nta nzoka kandi iyo zidufashe tujya kwa muganga dufite mituweli.”

Nyiramayabo Berancille we avuga ko atari azi ko umugore agomba gupimisha inda no kubyarira kwa muganga.

Yagize ati: “ Kera twabyariraga mu mashyamba, abana bagapfa twagiye guca inshuro kuko nta n’ubwo wabaga uzi iminsi usigaje ngo ubyare, aho inda igufatiye ukabyarira aho hari n’ababyeyi bapfaga babyara kubera imbeho no kuva ntibakame, abandi bagahitanwa n’iya nyuma, ariko kuva aho u Rwanda rubohorewe twahawe ijambo ubu ntibakitunena kuko n’inka baduhaye iyo zibyaye buri mumnyarwanda anywa kuri ayo mata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper na we ashimangira ko imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka kuri ubu yahindutse kandi bakaba barasirimutse nk’uko nabo babivuga.

Yagize ati: “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yageze kuri bose kuva aho u Rwanda rubohorewe ingoyi y’ivangura ry’amoko n’ihezwa ku byiza by’igihugu kuri bamwe mu Banyarwanda, abasigajwe inyuma n’amateka rero na  bo byari bikwiye ko  babonsa ku byiza byo kwibohora, babayeho neza nk’abandi Banyarwanda, baravuzwa, abana babo bariga, kandi gahunda zose zihabwa banyarwanda zibageraho.”

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasigajwe inyuma n’amateka bakunze kudahabwa ijambo ndetse ntibagerweho n’igenamigambi, ibyo bigaragarira mu kuba batarahabwaga uburenganzira bwo kujya mu mashuri ndetse no gutura hamwe n’abandi Banyarwanda, kuko bagiraga udusozi batuyeho natwo tudashobora kweraho imyaka, uretse amashyamba gusa.

Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko basigaye batuye heza
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE