Rubavu: Imbamutima z’abacuruzi bajya i Goma basize abana mu marerero

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga imyato Ingo Mbonezamikurire y’abana bato (ECD) begerejwe basigamo abana babo bagiye ku mirimo bakitabwaho, bakagaburirwa, bagakura neza mu bwenge no mu gihagararo.
Izi ngo zaje hamaze kugaragara ikibazo gikomeye cy’abana bato basigwaga ku mupaka, bagasigarana na bakuru babo na bo bato banataye ishuri, ntibitabweho uko bikwiye bikaba intandaro y’imirire mibi n’igwingira.
Mu bakora ubu bucuruzi hafi 90% ni abagore. Umwe muri bo witwa Nyiransengimana Marianne w’imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Gabiro, mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, afite abana 11, avuga ko harimo uwagize imirire mibi, ariko ubu yishimira ko yakize kandi afite aho amusiga.
Ati: “Umwana wanjye yari afite imirire mibi, byatewe n’uko ntabaga nirirwanye na we ngo mwiteho neza, nabaga nagiye muri Congo gushakisha imibereho […]. Umwana yaje hano bamwitaho, isaha yo kurya aba yariye, ubu ahagaze neza, ibiro byariyongereye, kandi natwe buri kwezi batwigisha uko bateka indyo yuzuye, na cya kirima cy’igikoni tukagikora iwacu”.
Ntirenganya utuye mu Kagari k’Umuganda arerera mu Rugo Mbonezamikurire ruri hafi y’umupaka muto w’u Rwanda na Congo na we yagize ati : “Iki kigo kitaraza twaburaga aho dusiga abana, tukabasiga ku mupaka bandagaye, ariko aho iki kigo cyaziye cyaradufashije cyane turabasiga tukambuka umupaka dufite amahoro. Hari igihe twageraga muri Congo hakaba nk’imyigaragambyo iyo wabaga uhetse umwana byabaga ari ikibazo”.
Yunzemo ati: “Ubu turataha tugasanga abana bacu bameze neza; babagaburiye, babuhagiye, tukumva natwe twishimye! Mbere wasigaga umwana umusigiye nka mukuru we na we mutoya, ugasanga ntiyamugaburiye neza, ariko hano bafite abantu bakuru babitaho, babagaburira neza […]”.
Mukandayisenga Gentille ushinzwe ubuzima bw’umwana muri ECD Rubavu, yasobanuye ko binyuze mu Muryango udaharanira inyungu wita ku iterambere ry’umuturage (ADEPE) hashyizweho Urugo mbonezamikurire hafi y’umupaka rwakira abana bafite amezi 6 kugeza ku myaka 3, abacutse bakimurirwa mu rundi.
Ati: “Bashakiwe ababitaho, ababyeyi bakaza bagasanga abana babonye indyo yuzuye. Abacutse bagejeje ku myaka 3 bakimurirwa aha muri ECD Rubavu-ADEPE”.
Ababyeyi banigishwa gutegura indyo yuzuye igihe bari mu ngo zabo. Ni muri urwo rwego ahagiye hari Ingo Mbonezamikurire y’abana bato haba hari uturima tw’igikoni tw’icyitegererezo ndetse n’igikoni bigishirizwamo uko bategurira abana amafunguro bakabarinda imirire mibi n’igwingira.

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, mu kiganiro n’itagazamakuru, yavuze ko gushyira amarerero ku mipaka byafashije cyane uretse n’ibijyanye n’imikurire y’abana byakemuye n’ikibazo cy’abana bataga ishuri bakajya gusigarana barumuna babo.
Hari gahunda yo kongera amarerero
Ishimwe yavuze ko bafite gahunda yo gushyira nibura amarerero 3 muri buri mudugudu.
Agaragaza ko Ingo Mbonezamikurire (ECD) cyangwa amarerero yaba ashamikiye ku mashuri, ku nyubako z’abafatanyabikorwa yiyongereye, bitanga icyizere ko umubare w’abana bagwiye uzamanuka cyane dore ko mu myaka itanu, aka karere kavuye kuri 46% kagera kuri 40%.
Bizeye ko mu myaka ibiri bazaba bageze ku cyerekezo cy’Igihugu cy’uko muri 2024 igwingira rizaba ryamanutse rikagera nibura kuri 19%.
Ati: “Muri 2019 twari dufite amarerero 176, ubu ahari agera ku 1324. Ubu habarurwa abana bari munsi y’imyaka 5 bagera ku bihumbi hafi 55 mu Karere ka Rubavu, abagera ku bihumbi 50 bajyanwa mu marerero”.
Indi gahunda bakomeje guteza imbere ni iy’uturima tw’igikoni aho buri rugo mu ngo ziri mu murongo w’ubukene bukabije rwubakiwe aka karima, hamaze kubakwa utugera ku bihumbi 40, hatewe ibiti by’imbuto byunganira imboga bigera ku bihumbi 50 mu mwaka umwe.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu dukoreramo Umushinga wo kurwanya igwingira n’imirire mibi (SPRP) twari twagaragayemo ubwiganze bw’abana bagwingira n’abarwara indwara z’imirire mibi.
Kuri ubu uyu mushinga w’imyaka 5 urimo kugana ku musozo, Dusingize Clemence umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubukangurambaga ku bijyanye no kurwanya imirire mibi, arakangurira abaturage gusigasira ibyo bagezeho ntibatezuke; kugira uturima tw’igikoni, gutegura indyo yuzuye bikaba ihame mu muryango.
Yakomeje agira ati: “Ababyeyi bakomeze kubungabunga ubuzima bw’abana cyane cyane muri ya minsi 1000 kuko ni ryo shingiro ry’ubuzima bw’umwana”.
Yasobanuye ko iyi minsi ikubiye mu bice bitatu; igihe umubyeyi atwite akitabwaho akipimisha inshuro 4, agafata indyo yuzuye n’ibinini byongera amaraso. Igihe yabyaye akonsa umwana akimara kuvuka kuzageza ku mezi 6 nta kindi amuvangiye, yakuzuza amezi 6 agahabwa imfashabere yateguranwe isuku kugira ngo bimurinde indwara zishobora kumusubiza inyuma mu mikurire.
Umubyeyi agomba kwitarwarika kandi mu gihe umwana atangiye gukambakamba yiyanduza, akora hasi, kuko aba akeneye isuku yihariye. Iki gihe kandi umubyeyi iyo ataboneje urubyaro ashobora gusama wa mwana akaba akurikiwe imburagihe, rwa rugendo rwo kumurinda igwingira rugasubira inyuma.




