Rubavu: Abimana wahereye ku busa ubu afite Guest House

Abimana Albert w’imyaka 38, ni umugabo w’umugore umwe n’abana babiri, umukuru yiga mu mashuri yisumbuye kandi arihirirwa na Se amafaranga y’ishuri.
Abimana avuga ko yiteje imbere ahereye ku busa kuko yatangiye ubucuruzi yiga muri kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Abimana Albert avuga ko yize amasomo ajyanye n’ubwubatsi ari nako atera ibiraka.
Kugeza ubu ni we nyiri Mika Stone Guest House mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba.
Yivugira ko afite Guest House ebyiri mu mujyi wa Rubavu n’inzu acumbikiramo imiryango (Maison de passage).

Ahamya ko igishoro yagikuye mu biraka yakoraga ariko akizigama nkuko Leta ikunze kubishishikariza urubyiruko.
Ati “Natangiye gucuruza niga muri kaminuza, uko ngenda ncuruza hari ubumenyi ngenda nunguka mu bucuruzi.
Aho nakuye igishoro, nibuka ko nabanje gukora ibyo nize nkajya nkora ibiraka nkapatana n’abantu hanyuma nkajya nizigama”.
Mu gukora kandi ugakora ibyo ukunda, ngo nabyo byatumye Abimana Albert agira abakiriya.
Uretse kuba akorera ubucuruzi bwo gucumbikira abagana akarere ka Rubavu ahazwi nko mu Majengu, afite na kampani ikora ibikoresho byo mu nzu (ibibikwamo imyenda, intebe, ibitanda) bikenerwa n’ab’i Gisenyi n’i Goma.

Avuga ko afite abakiriya kandi bagenda baboneka kuko uwo akoreye agenda abwira undi.
Ubucuruzi bwo gucumbikira abagenzi na ba mukerarugendo basura akarere ka Rubavu, ngo mbere yuko abukora yabanje gukora nk’umutekinisiye.
Icyo gihe yakoreraga abandi ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda n’utubati tubikwamo imyenda (Garde l’aube) n’ibindi.
Yagize ati “Nageze aho ngaho mbona ko uko mbikorera abandi nanjye mbyikoreye nkareba aho mbishyira byaba byiza, Imana impa umugisha mbasha kubikora ubu mfite Guest House ebyiri”.
Avuga ko gukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu ari ibintu byoroshye kuko abakiriya benshi ni urubyiruko.
“Urumva ko gukorana n’urubyiruko biba ari ibintu byoroshye kuko urubyiruko rwumva vuba, iyo ufite ikintu kiza kandi kizima, ukagira serivisi nziza rurakuyoboka”.
Asobanura ko n’abakuze bamugana kubera ko afite inzu bacumbikamo by’igihe gito (Maison de Passage) nk’abafite imiryango bakaza gusura mu Rwanda bakahamara nk’ibyumweru bibiri.
Biturutse kuri guest house, Abimana Albert ateganya ko mu gihe kiri imbere azinjira mu bucuruzi bw’amahoteli akazagenda yiyubaka buhorobuhoro.
Avuga ko ahantu hose mu Rwanda umuntu yakorera ubucuruzi kandi akagera ku rwego yifuza.
Abimana Albert ahamya ko kuba igihugu gifite umutekano, awubyaza amahirwe agakora akiteza imbere ndetse n’igihugu.
Ati “Uruhare rwanjye mu iterambere ry’igihugu nk’umuntu ufite icyerekezo numva ubwo mfite amahoro nayabyaza inyungu mu kwiteza imbere kuko turakora amasaha yose, ibintu by’umuntu birabungabunzwe ntawaguhohotera, ayo ni amahirwe ku muntu ushaka kwikorera”.
Abimana Albert agirana inama urubyiruko yo gutinyuka rukavana amaboko mu mifuka kandi rugakunda ibyo rukora.
