Rubavu: Green Party yijeje ubuvugizi ku misoro y’ubutaka

Ku wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwamamaza Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byakomereje mu Turere twa Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aho akomeje gushaka amajwi ndetse n’amajwi y’Abakandida Depite ba Green Party.
Iri shyaka ryijeje abaturage ubuvugizi bwisumbuye ku misoro y’ubutaka mu gihe baba barigiriye icyizere bakaritora.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryatangirije ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo barimo Dr Frank Habineza uhatanira kuba Peresida wa Repubulika n’abandi 50 babarizwa muri iri shyaka bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu Karere ka Nyabihu ku Mukamira.
Bamwe mu baturage bitabiriye kumva imigabo n’imigambi bya Green Party, bavuze ko kwitabira ibi bikorwa bituruka ku kuba baramaze gusobanukirwa amahame ya demukarasi, bakaba baha agaciro ibitekerezo bitandukanye ariko byuzuzanya.
Niboniyo Samuel yagize ati: “Numvise ibitekerezo byabo kandi ni byiza igisigaye ni amahitamo yanjye. Igishimishije nuko ntawuza kwiyamamaza abiba amacakubiri ahubwo barimo baraza bagaragaza kuzuzanya.”
Dr Frank Habineza avuga ko ibyo ishyaka ayoboye ryakoreye ubuvugizi mu myaka bamaze mu Nteko Ishinga Amatekego byakemutse ku kigereranyo cya 70%.
Mu karere ka Rubavu Dr Frank Habineza yiyamamarije kuri centre ya Mahoko mu Murenge wa Kanama, akaba yabwiye abaturage ko nibamutora nka Perezida wa Repubulika bakanazamura umubare w’imyanya ya Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko, iri shyaka rizakora ubundi buvugizi cyane cyane ku misoro y’ubutaka.
Mu rwego rw’ubukungu, Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ririzeza abaturage ko rizaharanira kugabanya inyungu ku nguzanyo baka muri banki kuko ahanini usanga zitajyane n’ijanisha bunguka mu mishinga bashoye.
Kuri gahunda y’Ishyaka Green Party kwamamaza abakandida baryo birakomeza kuri uyu wa Gatatu mu Turere twa Rutsiro na Karongi, aho iri shyaka byitezwe ko rigeza ku baturage imigabo n’imigambi irimo kunoza ubutabera, no gushyigikira inzego z’uburezi n’ubuzima.
Aha iri shyaka rirashaka ko Umunyarwanda azajya agura imiti yose yishingiwe n’ubwisungane mu kwivuza.


