Rubavu: Barwaza impiswi kubera kutagira amazi meza

Abaturage bo mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Musabike, Umudugudu wa Kabingo bavuga ko kutagira amazi meza bituma bakoresha ayo mu mugezi wa Karambo bikabagiraho ingaruka zirimo indwara zandurira mu mwanda.
Abo baturage bavuga ko nta mugezi w’amazi meza ubari hafi ku buryo babura aho bavoma amazi bakoresha mu buzima bwabo busanzwe bakajya mu mugezi wa Karmbo utembamo amazi mabi akaba ariyo bavoma, ibintu bahamya ko bibateza indwara bityo bakaba basaba ubuyobozi kubafasha bakabona imigezi hafi yabo.
Uwahaye izina rya Mugarura Marie, umuturage akaba n’Umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Musabike, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cyo kutagira amazi meza kibateje impungenge kubera ko barwaza impiswi.
Yagize ati: ”Ikibazo cy’amazi hano, kiduteje impungenge kuko dukoresha amazi mabi bigatuma turwaza impiswi n’izindi ndwara zandurira mu mazi mabi. Twakoze ubuvugizi ngo baduhe imigezi duhagarike gukoresha amazi mabi, ariko byaranze. Nta migezi ubu tunakoresha amazi atemba.”
Uwahawe izina rya Gashema, utuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Musabike, Umurenge wa Kanama na we yagaragaje ko kutagira amazi meza bituma bamwe bajya mu mugezi wa Karambo bakavoma ayo gukoresha.
Ati: ”Muri uyu Mudugudu nta mazi meza tugira, tunywa amazi ya Karambo atemba ndetse hari n’akandi kagezi ka Nyakaliba tujya kuvomaho amazi atemba. Muri uyu Mudugudu dufite indwara y’impiswi iva muri ayo mazi mabi. Mudukorere ubuvugizi badufashe natwe tubone amazi meza.”
Aba baturage bahamya ko kugira ngo bagere ku mazi meza, bibasaba kuva mu Kagari kabo ka Musabike, bakajya mu Kagari ka Rusongati, ahantu bavuga ko kugenda gusa bibasaba isaha yose nk’uko babibwiye Imvaho Nshya.
Bavuga ko kandi iki kibazo bakibwiye ubuyobozi bagasabwa gutegereza ariko ngo bikaba bihora gutyo nk’uko uwo twahaye izina rya Gashema abivaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama Nzabahimana Evariste , yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo cy’amazi make bakizi ndetse ko biteguye kugikemura, asaba abaturage kujya bihangana bakajya kuyavomera aho ari birinda kuvoma ayo mu mugezi.
Yagize ati:”Hari umushinga dufite utanga amazi muri ibi bice, bya Musabike, Rusongati na Karambo. Rwose umwaka utaha w’ingengo y’imari, urarangira n’abo baturage babonye amazi kuko umushinga urahari kandi uri hafi gushyirwa mu bikorwa kuko inyigo zararangiye.”
Yakomeje agira ati:”Ni umushinga uzafatira ku mushinga munini uzanatwara amazi mu nzuri za Gishwati , akaba ari umushinga uzatanga amazi no mu yindi Mirenge. Icyo twasaba abaturage ni ukuba bihanganye bakajya bajya gushaka amazi aho aria ho gukoresha ay’umugezi utemba.”
Nzabahimana Evariste , avuga ko batangiye ibikorwa byo kuganiriza abo baturage badafite amazi, babasaba kudakoresha amazi mabi mu gihe amazi meza atari yaboneka ngo abegere.
Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Rubavu, Mwambutsa Celestin, yabwiye Imvaho Nshya ko hari umushinga wa Volcano Belt, uri guha amazi Imirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu ku buryo bizeye ko n’abo bo mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Musabike bazaboneraho.
Umuyobozi kandi yagaragaje ko bazasura abo baturage , bagakora inyigo izabafasha kuyabona vuba.
Yagize ati: ”Bizasaba ko tuhasura, hanyuma dusabe ko guhabwa amazi kwabo baturage bishyirwa mu mishinga cyane ko hari umushinga witwa Volcano Belt, uri guha amazi abaturage bo muri Bugeshi, Mudende na Rugerero muri Phase I, nibahava bazajya no mu yindi Mirenge ku buryo n’abo bazayahabwa, ariko turaza kubirebaho dutange raporo bijye muri gahunda ya WASAC”.
Mwambutsa Celestin, yahamije ko kandi mu rwego rwo gufasha abo baturage, bazanareba mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bagaha abo baturage amazi meza.
Blaise Pascal Irabaruta, umwe mu bayobozi b’Ibitaro bya Karambo byakira abaturage bo mu Kagari ka Musabike, yabwiye Imvaho Nshya ko kubera kutagira amazi , abaturage bo muri ako Kagari barwara cyane indwara z’umwanda, agaragaza ko abagera kuri 30 buri kwezi bajya kwivuza bataka mu nda bitewe n’amazi bakoresha.
Yagize ati: ”Nibura nko mu gihe cy’ukwezi twakira nk’abaturage bagera kuri 30 baza bataka mu nda kubera gukoresha amazi mabi cyane ko badafite amazi meza.”
Abaturage bo mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Musabike, Umudugudu wa Kabingo bavuga ko bakivoma amazi y’umugezi utemba mu gihe ku rwego rw’Akarere kose, abaturage bafite amazi meza bari ku kigero cya 93.5% .
