Rubavu: Bamaze imyaka 3 mu icuraburindi bategereje ‘kashipawa’

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu, babangamiwe no kuba bamaze imyaka igera kuri itatu badafite amashanyarazi, nyuma yo kwizezwa guhabwa kashipawa (Cash Power) ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko barambiwe kuba mu icuraburindi, bagasaba ko bahabwa amashanyarazi vuba kugira ngo n’abana babo babone uko bajya basubiramo amasomo na bo bagakora ibikorwa bikenera umuriro bibateza imbere.

Murenge wa Nyakiliba, Akagari ka, bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bibahejeje mu icuraburundi.

Aba baturage babwiye Imvaho Nshya ko benshi mu badafite uwo muriro basabwe gutegereza kashipawa zikaboneka ariko ngo imyaka ikaba igiye kuba 3 barabuze igisubizo.

Tuyisenge Annociate utuye mu Mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiliba, agaruka ku ngaruka zo kuba badafite umuriro yagize ati: “Hano tubangamiwe no kuba nta muriro dufite kuko tuba mu icuraburindi. Turasaba ko badufasha kubona Mubazi kuko ubu hagiye gushira imyaka 3 dutanze ibyangombwa.”

Uyu mubyeyi asobanura kandi ko babangamiwe n’uko abana babo batabasha gusubiramo amasomo bize ku ishuri cyangwa ngo bakore umukoro wo mu rugo kubera ko badafite umuriro mu nzu.

Undi muturage wagaragaje ko baramutse babonye uwo muriro w’amashanyarazi bakwihangira imiromo, yagize ati: “Hano nakabaye mpashinga ‘salon’ yogosha ariko hano igice kinini ntabwo kirimo umuriro. Ibi bituma abantu bakora urugendo bajya kure yabo. Badufashe tubone mubazi n’izo nsinga natwe ducane ndetse nibiba ngombwa banawongere kuko hari n’abawufite udakora neza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba Tuyishime Jean Bosco yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’abo baturage kizwi kandi ko kiri gukurikiranwa.

Yanavuze kandi ko usibye kuba nta muriro bamwe bafite hari n’ikindi kibazo cy’uko n’uhari ari muke bityo ko byose bigomba gukemukira rimwe.

Yagize ati: “Ntabwo ari ikibazo cya mubazi gusa ahubwo bafite n’ikibazo cy’umuriro ubageraho udahagije, turi kubikoraho dufatanyije na n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kugira ngo turebe icyo bazafashwa kuko natwe mu byo twifuza ni uko bahabwa umuriro uhagije na ‘CashPower’ bakazihabwa bose kuko ni gahunda ya Leta y’uko buri muturage agomba gucana.”

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rubavu Muhire Christian, yabwiye Imvaho Nshya ko babanje gushaka uko bakemura ikibazo cy’umuriro muke muri uwo Murenge kugira ngo babone uko baha abaturage mubazi n’umuriro uhagije, abasezeranya ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazaba babonye umuriro.

Yagize ati: “Hari umushinga dufite urimo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Karere kose. Uwo mushinga rero urimo no kugenda uvugurura imiyoboro yari ishaje mu Karere. Muri ako Kagari rero na ho turi kuhakorera tuvugurura twongera umuriro muri ako gace abantu batari bafite umuriro uhagije nabo bawubone.”

Yakomeje agira ati: “Ni umushinga ukomeje gusaranganya abaturage umuriro. Ku bantu basabye ‘Mubazi’ n’umuriro mu bihe bitandukanye, twababwira ko twabanje gukemura ikibazo cy’uko wari muke ariko turabizeza ko mu ngengo y’imari igiye gutangira 2025/2026 mu mezi atangira turabagira nyambere babone umuriro.”

Ubuyobozi bwa REG buhamya ko mu Karere ka Rubavu kugeza ubu ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zigeze kuri 80.7%.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE