Rubavu: Afungiwe guhisha amakuru y’ahari imibiri 7 y’Abatutsi se yishe muri Jenoside

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Busasamana mu Karere ka Rubavu, hafungiye Karire Gaudance w’imyaka 49, akurikiranyweho amagambo yavuze ko se yishe Abatutsi 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akavuga ko yari yarerekanye imibiri 3 gusa agahisha amakuru y’ahari indi 7.

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, avuga ko uwo mugore wo mu Mudugudu wa Mukingo, Akagari ka Makurizo, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabanaga n’ababyeyi hafi ya paruwasi gatolika ya Busasamana, ubu ni mu Mudugudu wa Bihe, Akagari ka Rungu, Umurenge wa Mudende.

Ubwo yari atashye yasinze mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Ugushyingo 2025, yasanze umugabo we mu rugo, umugabo amubajije aho yari ari barashyamirana, umugore amubwira ko yamuhitana nk’uko se yishe abana 10 biganaga b’Abatutsi bari bahungiye iwabo muri Jenoside.

Avuga ko iryo jambo ryarakaje umugabo , amakimbirane arushaho gukara, umugore asa n’uhunze umugabo, agera mu banyerondo bamubaza aho ajya muri iryo joro.

Ati: “Aho kubasubiza ko ahunga umugabo we bashyamiranaga, yasubiyemo ko se yishe abana 10 b’Abatutsi bari mu kigero kimwe na we, baniganaga mu mashuri abanza. Abanyerondo bumvise aya magambo uwo mugore yavugaga adasanzwe, bamubaza neza ibyo avuga, ababwira ko muri abo bana 10 se yishe imibiri 3 ari yo Karire Gaudance yerekanye igashyingurwa mu cyubahiro, indi 7 atagaragaje aho iri.’’

Mbarushimana Gérard akomeza avuga ko uwo mugore agifatwa yabanje kwemera ko azi aho iyo mibiri  atatangiye amakuru se yayijugunye, amaze gushyikirizwa inzego z’umutekano atangira kubihakana.

Ati: “Icyatubabaje cyane nka Ibuka, ni uko twamenye amakuru ko atari ubwa mbere abyigamba. Uko atonganye n’umugabo we amubwira ko yamugira uko se yagize Abatutsi muri Jonoside, barimo abo bana 10, aya makuru ntahabwe agaciro ngo afatwe aturangire aho iyo mibiri iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Yavuze ko yasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe gutegura inama y’abaturage, RIB ikazabafasha uyu mugore agatumizwa agasubiramo mu ruhame iby’aya magabo ahora avuga, akagaragaza uburyo aba bana bishwe na se, akanagaragaza amazina yabo, niba koko muri Gacaca yarerekanye iriya mibiri 3 bikamenyekana, akanerekana ahari iriya yindi 7 ahishira amakuru.

Anavuga ko atahise amenya niba se w’uyu mugore witwa Gatashya Laurent,uvugwaho kwica aba bana  akiriho ngo na we atange amakuru,k o byose bigiye gukurikiranwa neza, icyumweru gitaha kikazarangira amakuru yose yabonetse.

Yanavuze ko hashobora kuba hari n’abandi bahishe amakuru y’Abatutsi biciwe mu yari komini Mutura kuko yari ituwe n’Abatutsi benshi, hari imibiri myinshi itarabonerwa amakuru, ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zose z’aka karere n’abaturage, ayo makuru yose agatangwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, avuga ko ayo makuru akimenyekana uyu mugore yemeye ibyo yavuze byose, anemera gushyira ukuri ahagaragara.

Ati: “Ubwo yagejejwe mu bugenzacyaha hari icyizere ko hari amakuru mashya agiye kumenyekana, ahajugunywe imibiri itaraboneka hakamenyekana, ikahakurwa igashyingurwa mu cyubahiro, cyane cyane ko dukurikije ibyo uwo mugore yivugiye agifatwa, bigaragara ko hari amakuru menshi azi yahishe,agiye kumenyekana.”

Yijeje Ibuka n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri kariya gace, bari barahishwe amakuru menshi y’iyo mibiri ko byose bigiye gukurikiranirwa hafi n’abandi bayifiteho amakuru bari bazinzitse bakagaragazwa.

Yongeye gusaba abaturage bafite amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka kuyatanga, ko uyatanze atagira ikibazo, ariko uwo bigaragaye ko yayahishe ayazi abihanirwa.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE