Rubavu: Abaturage baturiye transfo barataka kutagira umuriro w’amashanyarazi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi, nyamara batuye hafi y’aho transfo yashyizwe. Bavuga ko iki kibazo kibadindiza mu iterambere no mu mibereho yabo ya buri munsi.
Abo baturage batuye mu Kagari ka Nyamirango, aho transfo yashyiriweho gutanga umuriro ku kigo cy’amashuri kiri aho hafi, ariko ngo insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru, bo bari mu mwijima.
Sibomana Jean Marie Vianney, utuye mu Mudugudu wa Gasizi, avuga ko ari ikibazo
Yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’umuriro. Duturanye na transfo ariko ntacyo bidufasha. Twibera mu mwijima. Abatekinisiye barahageze barandika, ariko kugeza n’ubu nta muriro turabona. Twifuza ko natwe twahabwa umuriro kugira ngo twiteze imbere.”
Abaturage bavuga ko ibura ry’umuriro ribagiraho ingaruka zirimo n’iz’ubukungu, dore ko bibasaba gukoresha peteroli mu ngo zabo, ndetse no kujya gushyira umuriro muri telefoni zabo (gucaginga) kure, bikabahenda.
Siborurema Emmanuel avuga ko abana babo bahora barwaye ibicurane ngo kubera imyotsi iva mu dutadowa kubera gucana peteroli.
Ati: “Abana bacu ntibabasha gusubira mu masomo neza kubera ko tugomba guhora tugura peteroli ngo bacane, kandi nayo irahenda. Gucaginga telefoni ni ikibazo; tujya kuri kaburimbo kure, kandi baduca amafaranga 100 kuri buri telefoni. Ibi byose bidusubiza inyuma, ntitubasha kwizigamira cyangwa gutera imbere.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze bwemera ko ikibazo gihari, bukizeza abaturage ko hari gukorwa ibishoboka ngo umuriro ubegerezwe mu gihe cya vuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeyimana Josiane,
yagize ati: “Ni byo koko hari transfo yashyizwe hariya, ariko abaturage ntibahabwa umuriro. Twaganiriye na REG, kandi mu minsi iri imbere harashingwa amapoto kugira ngo babone umuriro. Abatekinisiye barahageze, tukaba tubasaba kwihangana.”
Umurenge wa Kanzenze uzwiho ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere, iyo bateganyaga ko imodoka izaza gutwara umusaruro, ariko telefoni zabo zaba zarabuze umuriro ntibabashe kuvugana n’abaguzi babo, bigatuma umusaruro ushobora kwangirika cyangwa ukarara ku nzira.
