Rubavu: Abatujwe mu Mudugudu w’icyitegerezo wa Rugerero bahamya ko byabahinduriye ubuzima
Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero bavuga ko bavuye mu buzima bukakaye, bakaba bamaze kwiteza imbere biturutse ku bikorwa remezo bitandukanye Leta yabegereje, birimo ishuri, isoko, agakiriro ivuriro n’ibindi.
Uwitwa Munganyinka utuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu avuga ko kuhatuzwa byabahinduriye ubuzima.
Ati: “Twatujwe na Leta mu Mudugudu w’icyitegerezo, kuko tutari twishoboye, aho twari turi twari mu buzima bukakaye, ariko aho tugereye muri uyu Mudugudu twabashije kwibumbira hamwe, tujya mu matsinda tukiteza imbere, tukaba dufite ibikorwa remezo bitwegereye, bikaba bitandukanye n’aho twari dutuye mbere wasangaga nta shuri ritwegereye, ariko ubungubu twegerejwe amashuri, amavuriro.”
Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe gukurikirana imidugudu y’icyitegererezoJean Bosco Uwizeyimana, yavuze ko umudugudu w’icyitegererezo ufasha abaturage kwegerezwa ibikorwa remezo.
Ati: “Abatujwe hano bafite ibikorwa remezo birimo amashuri, ivuriro, ibigo mbonezamikurire, agakiriro, hari isoko ryafasha umuturage akiteza imbere agannye ubucuruzi.
Hari icyanya cy’umurima bashobora guhingaho bakabona ikibatunga, hari koperative y’ubworozi bw’inkoko n’ibindi bifasha umuturage watujwe kuzamura imibereho ye.”
