Rubavu: Abafite ubumuga bw’uruhu bashishikarijwe kwitinyuka

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique yifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu abashishikariza kwitinyuka.
Yashishikarije abafite ubumuga bw’uruhu kwitinyuka kuko bashoboye.
Yagize ati: “Kugira ubumuga bw’uruhu rwera ntibivuze ko ntacyo mushoboye. Mushishikarire gukora cyane icyo mushoboye, mwitinyuke kuko kugira ubumuga si ukubura ubushobozi.”
Ishimwe yasabye ababyeyi gufasha abana, bakakirwa neza, bagakundwa ntibahabwe akato ku mpamvu z’ubumuga bavukanye.
Yashimiye abafatanyabikorwa, Hand in Hand for Development na Health Alert Organization, baba hafi abafite ubumuga bw’uruhu bahabwa ubuvuzi butandukanye, basuzumwa indwara z’uruhu harimo na kanseri, bagahabwa n’amavuta abafasha kwihanganira izuba, no guhangana n’ihungabana ku babyeyi n’imiryango riterwa n’ubu bumuga.
Hatanzwe ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri n’amavuta yo kurinda uruhu, kandi abo bafatanyabikorwa batangaje ko mu minsi mike, amavuta afasha kurinda uruhu ku bafite ubumuga bw’uruhu, azagezwa mu mavuriro yose y’Akarere ka Rubavu, kugira ngo abayakenera bayabone hafi yabo.
Umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu yashimiye Akarere n’abafatanyabikorwa babitaho, bakabasha amavuta afasha uruhu rwabo n’ibindi bikabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.


