Rubavu: Abafite ubumuga bishimira ko bubakiwe umuhanda bakoresha ubahuza na RDC

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bishimira ko Leta y’u Rwanda yabubakiye umuhanda w’ibilometero 3 wubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ u Bubiligi kibinyujije muri EnabeL na Parikingi z’ibinyabiziga byabo bakoresha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

 Bavuda ko byabaruhuye imvune bahuraga na zo bisekura mu binogo n’amabuye ashinyitse bajya mu bikorwa by’ubushabitsi muri Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo.

Ni umuhanda wubatswe binyuze mu Kigo Gishinzwe guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel).

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko uyu muhanda ari ingirakamaro kandi ugaragaza neza ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yita ku burenganzira bwa Muntu kugeza n’aho yubaka umuhanda wihariye ku bafite ubumuga.

Mukunzi Jeanne ni umwe mu bafite ubumuga yagize ati: “Kuba twarabonye umuhanda wihariye ku binyabiziga by’abafite ubumuga ni ikintu cyadushimishije cyane, twagendaga duhura n’imodoka dupakiye imizigo kuko dukora ubushabitsi tuva Goma kuzana ibicuruzwa hano ugasanga ari ikibazo, ariko kuri ubu dufite imihanda yacu yihariye ndetse n’aho guparika turashimira imiyoborere myiza ya Paul Kagame.”

Mupende Kasere Kitoko wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  ni umwe mu bafite ubumuga, na we ashimangira ko imiyoborere myiza ari yo yatumye abafite ubumuga bo mu Rwanda babasha kubona inzira banyuramo bambuka umupaka mu gihe bakora ubucuruzi ndetse n’izindi ngendo.

Yagize ati: “Hano ibintu by’aho usanga biri ku murongo, imyaka maze nkora ubucuruzi bwanjye mva muri Congo Kinshasa nk’umuntu ufite ubumuga sindabona hari umupolisi uhirahira ngo ahungabanye ufite ubumuga.

Ikindi nabonye ni uko iyi mihanda ikoreshwa n’abafite ubumuga ni uko yubahwa, imodoka yibeshye igaparika kuri iyi mihanda yagenewe abafite ubumuga ntiyakira Polisi, ibi ni ibintu dushima kandi bituma dukunda u Rwanda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko uriya muhanda waje ari ingirakamaro ku bafite ubumuga bakora ubushabitsi bwambukiranya imipaka.

 Yagize ati: “Uriya muhanda ni igikorwa cyiza cyatumye abafite ubumuga baruhuka imvune yo kugenda basekura amagare yabo, ku mabuye y’amakoro yari yuzuye muri iriya mihanda, byashobokaga ko ufite ubumuga yageraga mu mikuku akaba yahanuka ku igare, ikindi bahoraga bataka imigongo na we urabyumva, aha ndetse n’abayasunika baruhutse imvune kuko basunika noneho bari ahantu heza”

Ni umuhanda w’ibilometero 3 wubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ u Bubiligi kibinyujije muri Enabel.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE