RSSB yungutse miliyari 153 Frw mu mezi 6 umutungo wayo urenga tiliyari 2Frw

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) bwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’Umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 (kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza 2023), rwungutse miliyari 153 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana n’inyungu ya 6% y’inyongera ugereranyije n’ayo rwari rwinjije mu gice cya mbere cy’umwaka ushize wa 2022/2023.
Ibyo RSSB yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyagarukaga ku buryo ishoramari rya RSSB ryagiye ritera imbere mu gice cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
RSSB yatangaje ko umutungo wose wayo wiyongereyeho 7% mu gice cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ukaba ungana na tiliyari 2 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.
Imisanzu y’abanyamuryango ba RSSB yiyongereyeho miliyari 191, bingana na 10% ugereranyije n’ayinjiye mu gice cya mbere cy’umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis yavuze ko ari ibintu byo kwishimira kuko uko imisanzu y’ubwiteganyirize yiyongera bigaragaza ko imirimo mishya na yo yiyongereye.
Yagize ati: “Byerekana ko hariho imirimo mishya igenda yandikwa mu buryo bw’amategeko”.
RSSB kandi yavuze ko mu gice cya mbere cy’umwaka abanyamuryango biyongeyeho 14% bishyura miliyari 88 Frw kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu Kuboza 2023.
Rugemanshuro ati: “Iyo tuvuga ko umubare w’Abanyarwanda wiyongereye, kimwe mu byiyongereye ni imikoreshereze ya serivisi z’ubuvuzi cyane cyane umubare w’ibitaro wiyongereye, inzu zicuruza imiti (Pharmacy) n’ibindi, bivuze ko umunyarwanda atakigira inzitizi agiye kwivuza.”
Yongeyeho ko uko ahatangirwa serivisi z’ubuzima hiyongera ari na ko indwara zigabanyuka n’abantu bakabaho igihe kirekire.
Mu bindi RSSB yishimira ni uko ibigo 20 basanzwe bakora byateje imbere umubare w’uburinganire aho abakozi b’abagore bari 37%, ibyo bigo bigasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo uyu mubare wiyongere binajyana no gutanga serivisi nziza. Ikindi ni uko muri RSSB abakozi b’abagore bari kuri 50%.
Ni urwego kandi rugaragaza ko rukataje mu kugabanya ikoreshwa ry’impapuro mu mitangire ya serivisi bagakoresha ikoranabuhanga, hagamijwe kurengera ibidukikije ndetse bikanorohereza abaturage uburyo bwo kwivuza.
Rugemanshuro ati: “Ubu umuturage ava kwa muganga amakuru yamaze kugera kuri RSSB.”

