RSB ifite intego z’uko ubukerarugendo bw’u Rwanda bushimwa n’Isi yose

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge RSB cyatangaje ko kiri mu ntumbero yo kwimakaza ubuziranenge muri serivisi zitangwa mu rwego rw’ubukerarugendo hagamijwe ko zishimwa n’Isi yose.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu hasozwa inama y’iminsi itanu yahuje impuguke zaturutse mu muryango mpuzamahanga ushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku Isi (ISO).
Mu kiganiro n’itangazamakuru Jerome Ndahimana,Umuyobozi w’ishami rishyiraho ikimenyetso cy’ubuzirange ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibidukikije, ibinyabutabire no gutanga serivisi yavuze ko intego bafite ari iy’uko hanozwa ubuziranenge mu gutanga sirivisi mu rwego rw’ubukerarugendo.
Yavuze ko iyi nama y’izi mpuguke u Rwanda rwayungukiyemo byinshi mu rwego rwo kunoza serivisi zitangwa mu rwego rw’ubukererarugendo.

Yagize ati: “Twibanze cyane ku bantu bakora mu mahoteli, abayobora ba mukerarugendo, abategura inama n’abandi bafite aho bahuriye n’ubukerugendo turaganira n’izi mpuguke zo mu muryango mpuzamahanga ushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge (ISO) uko twanoza imitangire ya serivisi’’.
Yongeyeho ati: “Mu gutekereza uru rwego ngira ngo murabizi ko igihugu cyacu cyashyize imbere guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo, sinavuga ko bitagenda neza ariko nk’abantu bahura n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, hari ibintu bimwe biba bisaba kunozwa.

Turi kwibanda ku batanga sirivisi uburyo bakwita ku byo abakiliya baba bababwira, uburyo babinonosora ndetse n’uburyo babagezaho ikibazo n’uburyo bagikemuyemo, kandi kugira ngo buriya bitegurwe ni uko hari abantu bagize ibyo binubira ntabakemurirwe ibibazo. Tubwira abantu ko kwakira umuntu ukamuha igisubizo ari ingenzi mu gutanga sirivisi nziza”.
Yakomeje avuga ko icyo nka RSB ishyize imbere ari uko u Rwanda rwaba igicumbi cya serivisi nziza mu ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Ibintu byose dukora byubakiye ku mabwiriza y’ubuziranenge kandi ibyo aba bahanga barimo kuduha biradufasha kubaka uburyo buhamye bwo kwakira abakiliya kandi kuba umukiliya yakwakirwa neza kandi akagenda avuga ati mu Rwanda bagira serivisi nziza, turashaka ubuhamya buvuga ngo mu Rwanda iyo ugiye ugenda wisanga, bizafasha kunoza no kongera abatugana”.

Stanslav Karapetrovic, impuguke mu mabwiriza y’ubuziranenge ku mitangire ya serivisi watangaga amasomo yo kwimakaza ubuziranenge yagaragaje ko abantu batanga serivisi by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubukerarugendo bakwiye kwita cyane ku byo ababagana bashaka.
Ati: “Nahoze mvuga ko abantu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo bakwiye gushingira ku byo abakiliya babasaba kandi bareba ko ibyo bakoreye abakiriya byatanze umusaruro, mbese bakita ku mabwiriza y’ubuziranenge ashyirwaho na ISO, bakibanda ku kureba niba hari ikibazo, ni iki kigitera kandi bagafata umwanya uhagije wo gushaka igisubizo ku kibazo cyavutse”.
Iyi nama yahurije hamwe impuguke 80 zaturutse mu bihugu 36 zo mu Muryango Mpuzamahanga ushyiraho Amabwiriza y’Ubuzirange ISO), yateraniye i Kigali kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2023.




ZIGAMA THEONESTE