RPF-Inkotanyi yashimiye Ambasaderi w’u Bushinwa watsuye umubano n’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera yakiriye Ambasaderi w’u Bushinwa, Wang Xuekun uri gusoza imirimo ye yo guhagararira iki gihugu mu Rwanda.
Gasamagera yashimiye Ambasaderi Wang ku ruhare n’ubwitange yagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ishyaka ry’Abakominisiti (Communist Party of China , CPC) na FPR -Inkotanyi.
Ishyaka rya gikominisiti risanganywe umubano n’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye n’umubano w’igihe kirekire mu by’ubukungu, iterambere n’ibindi.
Umwaka ushize wa 2024, Gasamagera yari i Beijing mu ruzinduko rwo kurushaho gutsura umubano na CPC no gushimangira ubufatanye busanzweho.
Impande zombi zumvikanye guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’iterabwoba.
Mu 2023 CPC n’Umuryango RPF-Inkotanyi basinye amasezerano yo guhananaha ubumenyi mu miyoborere, nyuma y’uruzinduko Ambasaderi w’u Bushinwa yari yagiriye mu Rwanda.
Yanibanze ku butwererane bugamije gushimangira ubufatanye mu mishinga itandukanye no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu birebana n’imiyoborere by’umwihariko kubaka no gushinga ishuri ry’umuryango FPR Inkotanyi ryigisha imiyoborere.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka irenga 50 aho mu mwaka wa 2023, habarurwaga imishinga irenga 100 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda guhera mu 2003, ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ yatanze akazi ku bantu 29.902.
