Rongi: Babikesheje Kagame guhinga ibirayi byabakuye mu cyiciro cy’abatishoboye

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu batuye mu misozi ya Ndiza mu Murenge wa Rongi, bahoze  mu cyiciro cy’abatishoboye, bashyizwe mu itsinda  ry’imiryango 86, bagatangira guhinga ibirayi ku butaka bwa hegitari 2 bahawe n’Akarere, barabishimira Umukandida Kagame.

Ibi bakaba babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame n’abakandida ku mwanya w’ubudepite bava muri uyu muryango mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Mukantwari Adrie ni umwe muri aba bahinzi b’ibirayi, akaba avuga uko nyuma yo kwibumbira mu itsinda byatumye ubu batakibarizwa mu cyiciro cy’abakene.

Agira ati: “Kubera ukuntu twari abakene Akarere ka dushakiye umushinga udufashiriza abana kwiga, natwe utubumbira hamwe ndetse duhabwa ubutaka bwo guhingaho ibirayi n’akarere bungana na hegitari 2, ubu ku mwero w’ibirayi tukaba dukuramo toni zigera ku munani”.

Yongeraho ati: “Murumva rero ko kubera Paul Kagame, ubu toni 8 tweza dukuramo toni 2 z’imbuto tugurisha 1200frw ku kilo, noneho toni 6 zisigaye tukazigurisha 600frw ku kilo, ku buryo ubu tubasha kubona nibura amafaranga angana na miliyoni 6 ku mwero w’ibirayi kandi twatoye”.

Mudaheranwa Emmanuel na we ni umuhinzi ubarizwa mu iryo tsinda ry’abahinzi avuga ko ubuhinzi bafashijwe kwinjiramo, bwamufashije kuva mu cyiciro cya mbere we n’umuryango we ndetse abasha no kugura inka.

Ati: “Nyuma yo kutubumbira hamwe bakaduha ubutaka bwo guhingaho, byamfashije kuva aho nari ndi mu cyiciro cya mbere kuko ubu ninjiza amafaranga,  muri make ntabwo nkitunzwe no kujya guca inshuro ahubwo ndahinga nkorora  nkajyana ku isoko nkacyura amafaranga.”

Kimwe na bagenzi babo, bavuga ko kubera uburyo Paul Kagame, yabakuye ku gusabiriza no kwirirwa bahingira abandi ngo babashe kubaho, akabigisha gukora ndetse akabaha n’ubutaka bwo gukoreraho, kumushimira bazabimwereka bamutora ngo akomeze kubashyigikira mu nzira y’iterambere rirambye.

Kandida depite ukomoka mu Muryango FPR- Inkotanyi, Barthelemy Kalinijabo avuga ko nta Munyarwanda utashyigikira Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, kuko imvugo ari yo ngiro.

Ati: “Ndababwiza ukuri Paul Kagame na FPR-Inkotanyi nta kindi bifuriza Abanyarwanda kitari iterambere kuri bose nta n’umwe usigaye, ku buryo n’abitwaga ko batuye mu misozi hose ubu bahinga mu materasi, ndetse n’umuriro wabagezeho kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame.”

Akomeza nawe avuga ko gutora Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ari ugushima iterambere ry’imibereho myiza Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Itsinda ry’abo bahinzi rigizwe n’abantu 86, barimo abagore 80 n’abagabo 6.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE