Robertinho utoza Rayon Sports yagarutse mu Rwanda (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho yagarutse mu Rwanda nyuma yo kwivuza ikibazo cy’uburwayi bw’ijisho yari amaranye iminsi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 4 Mutarama 2025 ni bwo uyu mutoza yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abarimo Ngabo Robben ushizwe itumanaho muri iyo kipe ku kibuga cy’indenge Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Yari amaze iminsi mu biruhuko by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 iwabo muri Brazil no kwivuza ijisho.

Umutoza wungirije w’Umunya-Tunisia Quanane Sellami ni we wasigaranye ikipe iherutse gutandukana n’uwari ushizwe kongerera imbaraga abakinyi Umunya Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa wasimbuwe na Corneille Hategekimana wayiherukagamo mu 2018 begukana igikombe cya Shampiyona.

Robertinho yagarutse mu Rwanda aho kuri uyu wa Gatandatu aza gutoza umukino w’ikirarane w’umunsi wa 14 wa Shampiyona Rayon Sports yakiramo Police FC kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kugeza ubu Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33 mu mikino 13 imaze gukina.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE