Riderman yashyize ahagaragara indirimbo ebyiri icyarimwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma y’amezi make ashyize ahagaragara indirimbo ‘Nkumva utaravuga’, umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yongeye gukora mu nganzo ashyira ahagaragara indirimbo ebyiri yise Cana, hamwe na Ambutiyaje.

Riderman uzwiho kurapa mu buryo bw’isubirajwi, mu ndirimbo “Cana “yumvikana akangurira abantu kubera urumuri bagenzi babo mu buryo bwose babishoboye, mu gihe muri “Ambuteyaje’’ hakubiyemo ubutumwa bwumvikanisha ko mu Isi nta mikino irimo.

Iyo ugiye ku murongo we wa YouTube bigaragara ko izo ndirimbo uko ari ebyiri zagiyeho ku wa 25 Mata 2024, zikakirwa neza ushingiye ku mubare w’abamaze kuzireba (Views), ibitekerezo bashyizeho (Comments) ndetse n’umubare wabagaragaje ko bazikunze (Like).

Ni indirimbo ashyize ahagaragara nyuma y’amezi abiri gusa ashyize ahagaragara iyitwa Nkumva utaravuga, ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, umukunzi aba ashimira uwo bakundana anamutaka amwumvisha uko yahinduye ubuzima bwe, nayo yishimiwe n’abakunzi be.

Uretse Cana na Ambutiyaje Riderman uzwiho kugira abakunzi benshi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Rutenderi, Igitangaza, Umwana w’umuhanda n’izindi.


Uretse umuraperi Riderman washyize ahagaragara indirimbo 2 icyarimwe, muri iki cyumweru gisoza hari n’abandi bahanzi bakoze mu nganzo bashyira ahagaragara indirimbo. Muri bo harimo Cyusa Ibrahim washyize ahagaragara iyitwa Isengesho, Keny Sol muri 2 in 1, Kelia mu yo yise Together, Tonzi aha abakunzi be iyitwa Usifiwe iri ku muzingo we mushya witwa Respect.


QD na we yashyize ahagaragara iyo yise Idage, Gabiro Guitar agenera abakunzi be iyo yise Dans le bon, Chryso Ndasingwa ahimbira abakunzi be indirimbo yise Inkomoko mu gihe yitegura kumurika umuzingo wa mbere yise Wahozeho.

Si abo gusa kuko Zeo Trap afatanyije na Dr Nganji bashyize ahagaragara iyitwa Rwamakombe, GSB Kiloz nawe ntiyatanzwe kuko yashyize ahagaragara iyo yise Kinubi.

Mu kwezi kwa Mata by’umwihariko nyuma y’icyumweru cy’icyunamo, hagaragaye indirimbo nyinshi nshya, kuko uretse abahanzi bavuzwe haruguru, hari n’abandi bahanzi batandukanye bagiye bashyira indirimbo ahagaragara, yaba abamaze kugira izina rikomeye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda cyangwa abakizamuka.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE