Rich Homie Quan wakoraga injyana ya Hip Hop yitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umunyamerika Born Dequantes Lamar uzwi cyane nka Rich Homie Quan cyangwa se RHQ, wakoraga injyana ya Hip Hop, yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko.

Nubwo icyateye urupfu rwe kitaramenyekana neza, ariko bamwe mu nshuti ze za hafi batangaje ko ashobora kuba yishwe no gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko cyahawe amakuru yemeza ko nyakwigendera yitabye Imana ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Ni amakuru icyo gitangazamakuru kivuga  ko cyahamirijwe n’umuryango wa nyakwigendera, wababwiye ko watewe akababaro gakomeye n’urupfu rwe rwatunguranye.

Uyu muhanzi wakomokaga muri Atlanta yatangiye kumenyakana mu 2013, ahanini bitewe n’indirimbo ye yitwa “Type of Way” yanagaragaye ku rutonde rwa “Billboard Hot 100” iza ku mwanya wa 50 yakurikiwe n’izindi zakunzwe zirimo “Flex (Ooh, Ooh, Ooh)”, “Ride Out” n’izindi.

Rich Homie Quan usize abana babiri barimo uwitwa Royal Lamar ndetse na Devin D. Lamar, yanakoranye indirimbo n’abandi baraperi bo mu Mujyi wa Atlanta barimo 2 Chainz na Jacquees hamwe na Young Thug bakoranye mu mushinga w’indirimbo yiswe “Rich Gang” ya Cash Money Records.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Eloni Masike says:
Nzeri 6, 2024 at 11:00 am

Nihanganishije Umuryango Wanyakigendera Ahobarihose Bakomezekwihangana Ninshutize Nabavandimwebe Bose Bakomeze Kwihangana Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .

Anonymous says:
Nzeri 6, 2024 at 12:31 pm

Andika Igitekerezo hano

Dangode says:
Nzeri 6, 2024 at 11:07 am

Imana Imwakire Mubayo Imuhe Kuruhukira Mumahoro .

Bucyana says:
Nzeri 6, 2024 at 11:11 am

Iyi Ni Inkuru Ibabaje Kubakunzi Binjyana Ya Hipapu Hariya Muramerika Imana Imwakire Mubayo

fabrice says:
Nzeri 6, 2024 at 12:33 pm

Andika Igitekerezo hano nange ndababaye

Mucoma says:
Nzeri 6, 2024 at 11:13 am

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE