RIB yihanije abasakaza ibihuha n’urukozasoni bitwaza kutamenya amategeko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakwirakwiza ibihuha n’amashusho y’urukozasoni n’ibiterasoni ku mbuga nkoranyambaga, rugaragaza ko ntawukwiye kwitwaza ko atazi amategeko.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yasabye abakoresha imbuga nkoranayambaga kumenya amategeko agenga imikoreshereze yazo ndetse n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi kugira ngo hatazagira abagwa mu ruzi barwita ikiziba.
Imbuga nkoranyambaga ni indi Si yahangiwe abantu bakoresha murandasi, ahabera ibyaha bamwe bakeka ko biba byoroshye kandi bikomeye kurusha n’ibyo umuntu akorera mu ruhame rugaragara.
Ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, birushaho kugira uburemere kubera ko ubikora aba yibereyemu cyumba, agenda mu bandi batazi ko ari byo arimo arakora, ariko bikagira ingaruka kuri rubanda nyamwinshi.
Mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, Dr. Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwitondera ibyo basangiza ababakurikira ndetse bakagira n’umutima nama kuko gukwiza impuha, gusakaza amashusho y’urukozasoni, n’ibindi bikorwa bigayitse bigize icyaha.
Murangira yavuze ko aba bakwiye kujya mu kibuga babanje kumenya amategeko akigenga cyangwa bagasubira inyuma bakajya kuyiga nyuma bakagaruka.
Ati: “Umutimanama wacu ni na wo mucamanza mukuru utwigisha ko kizira gutangaza ibihuha, kizira gutukana mu ruhame, kizira gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni. Sinzi rero ko hari umuntu ushobora kuvuga ngo ntabyo azi niba atabizi yitwa ngo ni ‘influencer’ nasubire inyuma abanze ajye kwiga amategeko agaruke yayamenye.”
Yongeyeho ko abakoresha imbuga nkoranyambaga badakwiye kugira urwitwazo ko nta mategeko bazi ndetse ko n’itegeko ribahana rititaye ko ntabyo bamenye.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri Rusange, ingingo yaryo ya 132 ivuga ku gutanga amakuru y’ibihuha atari yo bitabangamiye ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi cyangwa byo mu rwego rw’akazi, umuntu usabwa, kubw’imirimo ashinzwe, gutanga amakuru yifashishwa mu igenamigambi ry’Igihugu, utanga amakuru azi cyangwa yashoboraga kumenya ko ayo makuru anyuranyije n’ukuri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (Frw 500.000) ariko atarenze miliyoni (Frw 1.000.0000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 135 igaruka ku bikorwa by’urukozasoni ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (Frw 100.000) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300.000).
Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (Frw 500.000) ariko atarenze miliyoni imwe (Frw 1.000.000).
Ni mu gihe ingingo ya 129 ivuga ko gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.
Umuntu wese ukangisha gusebanya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (Frw 100.000) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300.000).
Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (Frw 1.000.000) ariko atarenze miliyoni ebyiri (Frw 2.000.000).
DAKINE says:
Ukwakira 24, 2024 at 8:42 amESE IYO UMUNTU YAVUZE IBIHUHA KUMUNTU YARANGIZA AKAMWISEGURAHO KO VIDEO YARIGAMIJE GUSETSA , ARIKO NTARUKOZASONI YAKORESHEJE YAHANWA? Kandi Ari entertainment gusa yaragamije.