RIB yerekanye batatu bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu batatu barimo n’umugore bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu ku bandi hifashishijwe uburiganya.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yabwiye itangazamakuru ko yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.
Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.
Iperereza rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yasabye abaturarwanda kwitonda mu byo bakora.
Ati: “Turasaba abaturage kujya bagira amakenga, bagashishoza, bagafatanya natwe aho babonye bagize ayo makenga.”
RIB itangaza ko ibikorwa aba bakoraga babyamamazaga mu bitangazamakuru birimo Radio, TV, imirongo ya Youtube n’imbuga nkoranyambaga.
Akomeza agira ati: “Muri make twebwe turasa nkaho tuvomera mu cyatobotse, turi kuri uru ruhande turwanya ibyaha mwebwe muri ku rundi mu byamamaza, bamwe muri mwe.”
Kora nawe, Abanyamwuga Ltd, New Job, Get for connection, Center for education Network, n’anadi makampani yagaragajwe na RIB, yagiye yamamazwa mu bihe bitandukanye mu bitangazamakuru, bituma abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa bagera ku 1 111, aho batanze asaga miliyoni 70 Frw.
Inzego za Leta zirashishikariza abantu kwihangira imarimo kugira ngo bashobore kwivana mu bushomeri, bakagira umuco wo kwizigamira muri banki.
Dr Murangira akomeza agira ati: “Ntituzemera guca uru ruhande, turwanya ibyaha ngo abandi bace urundi babyamamaza ku bw’inyungu zabo bwite.
Kuba ufite umuyoboro wa Youtube, kuba ufite radio, ufite televiziyo, ukoresha imbuga nkoranyambaga izo izari zo zose wigengaho cyangwa usangiye n’abandi, ufite inshingano zo kurinda umuturage.
Ibyo ntibigukuraho kuba igihangange cyo kureba inyungu zawe wenyine utita ku nshingano z’abaturage, ubashora ubashishikariza mu bikorwa bibagiraho ingaruka zo gutakaza amafaranga nk’ariya.”
RIB yibutsa abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.
Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge