RIB yerekanye abagabo bakekwaho kwiba imodoka zigasubizwa ba nyirazo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye agatsiko k’abantu batandatu bakekwaho kwiba imodoka ndetse n’imodoka bari bibye zisubizwa banyirazo.

Abakekwaho ubujura bw’imodoka bafashwe bamaze kugurisha imodoka zigera kuri Enye z’abantu batandukanye.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko imodoka zibwe nyuma yo kuzikodesha barangiza bagacurisha ibyangobwa bakabiha n’imyirondoro y’abo kugira ngo babone uko bazigurisha.

Imodoka enye mu zo bafatanywe, zafatiwe mu Turere twa Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu bafashwe uko ari batandatu, umukuru afite imyaka 39 ari na we uhagarariye agatsiko gakekwaho ubujura bw’imodoka mu gihe umuto afite imyaka 26.

Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko mu bihe bitandukanye RIB yakiriye ibirego by’abibwe imodoka. Yongeyeho ko imodoka zari zibwe zasubijwe banyirazo.

Akomeza agira ati: “Abafashwe bose bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa Kanama 2024, bakaba barakoreye ibi byaha mu Mujyi wa Kigali. Imodoka bazigurishaga mu Turere dutandukanye, nka Nyamagabe, Kayonza, Gicumbi.”

RIB yatangaje ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo n’iya Nyarugenge.

Ku rundi ruhande, dosiye z’abakekwaho icyaha cy’ubujura, RIB yavuze ko zakozwe kandi zikoherezwa mu Bushinjacyaha tariki ya 6 Nzeri 2024 kugira ngo nabwo buzaregere dosiye Urukiko.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ingingo ya 224 ivuga ko umuntu wese urema umutwe ugamije kugirira nabi abantu
cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha
kuwushyiraho, aba akoze icyaha.

RIB itangaza ko aba bagabo bumvikanaga ndetse bagapanga uburyo bazagurisha imodoka y’umuntu, bakumvikana n’amayeri bakoresha.

Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, RIB isobanura ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo
bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa
akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko
cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe
bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba
amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije
kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira aganira n’itangazamakuru

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko iri tsinda ryagiranaga amasezerano y’ubukode bw’imodoko naba nyirazo nyuma bo
bagahita bakora ibyangombwa bihimbano by’izo modoka babaga bakodesheje nyuma
bakazigurisha.

Ati: “Babanzaga gushaka amakuru y’imodoka bashaka kwiba, na nyirayo, hanyuma bakajya kuyishakira umukiriya batarayiba, bamara kumvikana bagahita bajya gukodesha ya modoka bagahita bayigurisha.”

Akomeza agira ati: “Bahimba ibyangombwa nk’indangamuntu cyangwa ibiranga ikinyabiziga (Carte Jaune) bakabisanisha n’indangamuntu yacuzwe y’ugurisha kuko uwagurishije none, si we ugurisha ejo.”

Hari aho uwagurishaga byamusabaga gukoreshaga indangamutu y’impimbano.

Icyakoze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko abenshi mu baguze babaga batazi ko baguze imodoka n’umuntu utari nyirayo kuko yabimenyaga ahamagawe n’umugenzacyaha.

Igihano gito muri ibi byaha bakoze ni imyaka 2 naho igihano kinini ni imyaka
10.

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi na nabi cyangwa kuwujyamo kiramutse kibahamwe, bahanishwa ingingo 224 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018
riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Bafungwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iki cyaha kibahamye bahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.

Ni mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo
kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga
y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa
kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa RIB asaba abakodesha imodoka kugira amakenga bityo bakajya bakodesha abantu bazi neza imyirondoro yabo kandi bazi n’aho bataha.

RIB kandi isaba abagura imodoka bumva ko batomboye iza make kwitonda. Dr Murangira ati: “Umukiriya ni umwami, ko ari wowe uba ufite amafaranga uba wirukanswa n’iki? Kukumvisha ko utomboye imodoka ya make, nibyo byari bikwiye gutuma ugira amakenga. Kutagira amakenga bigutera igihombo.”

Abibwe ibinyabiziga bose babisubijwe

Amafoto: RIB

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE