RIB yavuze ku kibazo cya Danny Nanone n’umugore bivugwa ko babyaranye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ku kibazo cya Dany Nanone na Busandi Moreen babyaranye kimaze iminsi gicaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ikibazo cyamenyekanye mu minsi itanu ishize ubwo Busandi Moreen yagiye kwa Dany mu rugo atumira itangazamakuru asohora ibikoresho mu nzu arabitwara, avuga ko yanze kumuha indezo.

Ubwo umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yaganiraga n’itangazamakuru akabazwa ku bijyanye n’ibibazo byabo bombi, yasobanuye bikwiye ko Danny Nanone akwiye gufata inshingano ariko anenga Busandi Moreen.

Yagize: “Ku ruhande rw’umuhanzi niba urukiko rwaranzuye ko agomba gutanga indezo, icyo tumusaba ni uko atanga izo ndezo kuko hashobora kuvamo icyaha cy’uko yatereranye umwana. Ni Se wamubyaye namwiteho, ariko mama na we yikoresha uwo mwana mu bindi byaha bumvikane uko babikemura.”

Dr Murangira B. Thiery, avuga ko bidakwiye ko bakomeza gushyira abana mu bibazo bafitanye kuko ari ukubangiza.

Ati: “Biriya ni nko kwiha ubutabera ntabwo ari byo, niyitabaze inzego zimufashe, ikindi kandi nibubahe umwana yikururira umwana muri ayo makimbirane yabo bombi.”

Uyu muyobozi yongeye kwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bategura inkuru zitandukanye kutitwaza umwuga bakora n’izo mbuga kugira ngo bazihindure ibikangisho ku bantu runaka, ahubwo bakwiye kubikora kinyamwuga kuko bitabaye ibyo byazabyara ibyaha bakurikiranwaho.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE