RIB yataye muri yombi umuvugabutumwa Bucyanayandi Emmanuel

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bataye muri yombi Uwitwa Bucyanayandi Emmanuel wiyitaga umuvugabutumwa akaba akurikiranyweho ibyaha birimo n’icyo kwigisha inyigisho zitera ubwoba abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ibyatangajwe na RIB mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025.

Banditse bati: “Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk’ituro.

Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.”

Uwo muvugabutumwa akunze kugaragara yigisha ku murongo wa Youtube yitwa Mukabutera Goreth Tv ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bafatanyije na Polisi y’u Rwanda basoje iryo tangazo bihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba no kuriganya abantu babibutsa ko batazihanganirwa.

Umuvugabutumwa Bucyanayandi Emmanuel yatawe muri yombi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE