RIB yataye muri yombi umucamanza kubera ruswa

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

RIB yafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.

Hanafunzwe kandi umugabo we Rwarinda Theogene ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

RIB iraburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko utazabyubahiriza, azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB kandi irashimira abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru kugira ngo irandurwe mu gihugu.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Fisi says:
Gashyantare 3, 2025 at 5:40 pm

Oyagose Nahanwe Kuko Ruswa Imunga Ubukungu Bwigihugu Amafaranga Uwomucamanza Atakorera Mukwezi Kumwe Ayake Umuturage Umunsi Umwe Amwizeza Ko Azamucira Urubanza Ubwonukuvugako Umuntu Wabaga Urimumafuti Yamwakaga Ruswa Akaba Umunyakuri Oyagose Uyumucamanza Nahanwe Kuko Ibibirakabije Ahubwo Barebeko Nimitungoye Atunze Yose Itabayaravuye Muburyo Nkubu Bwokwaka Indonke .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE