RIB yataye muri yombi Fatakumavuta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku izina ‘Fatakumavuta’ aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Dr. Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, yahamije amakuru y’itabwa muri yombi rya Fatakumavuta.
Yavuze ko Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Yagize ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”
Dr. Murangira agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro ariko bubahiriza amategeko.
Akomeza agira ati: “Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza, hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari.”
RIB isaba abakoresha imbuga nkoranyambanga kuzikoresha neza birinda kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Umuvugizi wa RIB agira ati: “Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”